skol
fortebet

Casa Mbungo yarahiriye kongera kuyobora shampiyona

Yanditswe: Saturday 16, Dec 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports Casa Mbungo aratangaza ko uyu munsi agomba gutsinda Marines FC kugira ngo yisubize umwanya wa mbere yatakaje kubera isubikwa ry’uyu mukino uteganyijwe gutangira wose uko wakabaye uyu munsi. Uyu mutoza wahinduye byinshi muri Kiyovu Sports,yatangarije ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru ko uyu munsi yifuza kwisubiza umwanya w’icyubahiro wo kuyobora shampiyona by’agateganyo nyuma yo kuwutakaza kubera imvura nyinshi cyane yaguye kuri stade ya Mumena mu (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports Casa Mbungo aratangaza ko uyu munsi agomba gutsinda Marines FC kugira ngo yisubize umwanya wa mbere yatakaje kubera isubikwa ry’uyu mukino uteganyijwe gutangira wose uko wakabaye uyu munsi.

Uyu mutoza wahinduye byinshi muri Kiyovu Sports,yatangarije ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru ko uyu munsi yifuza kwisubiza umwanya w’icyubahiro wo kuyobora shampiyona by’agateganyo nyuma yo kuwutakaza kubera imvura nyinshi cyane yaguye kuri stade ya Mumena mu byumweru 3 bishize, bikarangira uyu mukino usubitswe cyane ko wari ugeze ku munota wa 34 bikiri 0-0.

Casa mbungo yagize ati “Intego yacu ni ugukomeza gutsinda imikino dufite kugira ngo tuyobore urutonde rwa shampiyona.Nta bwo byoroshye gukina na Marines yataka kuva umupira utangiye kugeza urangiye,ariko tugomba kuyitsinda kugira ngo dukomeza urugendo rutwerekeza ku gikombe cya shampiyona.”

Kakule Mugheni Fabrice niwe mukinnyi Kiyovu Sports icungiraho

Casa Mbungo yavuze ko uyu mukino bamaze igihe bawitegura kandi bifuza guha ibyishimo abafana babo bamaze igihe kinini babafana.

Kiyovu Sports irakina na Marines FC kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 16 Ukuboza 2017 ku Mumena aho niramuka itsinze irahita iyobora urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 18 cyane ko kuri ubu AS Kigali ariyo iyoboye urutonde n’amanota 16 ikurikiwe na Kiyovu Sports na APR FC zifite 15 mu gihe Police FC iri ku mwanya wa 4 n’amanota 12.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa