skol
fortebet

CHAN 2018:Maroc yanyagiye Mauritania mu mukino ufungura

Yanditswe: Sunday 14, Jan 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Maroc yakiriye irushanwa rya CHAN uyu mwaka,yatangiye neza kuko mu mukino ufungura yanyagiye Mauritania ibitego 4-0 byose byabonetse mu gice cya kabiri cy’umukino.
Nubwo byabanje kugora iyi kipe yari mu rugo kubona igitego cyane ko yarangije igitego utarafungura amazamu,Maroc niyazuyaje igice cya kabiri kigitangira kuko ku munota wa 66 uwitwa Ayoub El Kaabi yafunguye amazamu,yunganirwa na Ismail El Haddad washyizemo igitego ku munota wa 72 maze biha agahenge iyi kipe yari mu rugo. (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Maroc yakiriye irushanwa rya CHAN uyu mwaka,yatangiye neza kuko mu mukino ufungura yanyagiye Mauritania ibitego 4-0 byose byabonetse mu gice cya kabiri cy’umukino.

Nubwo byabanje kugora iyi kipe yari mu rugo kubona igitego cyane ko yarangije igitego utarafungura amazamu,Maroc niyazuyaje igice cya kabiri kigitangira kuko ku munota wa 66 uwitwa Ayoub El Kaabi yafunguye amazamu,yunganirwa na Ismail El Haddad washyizemo igitego ku munota wa 72 maze biha agahenge iyi kipe yari mu rugo.

Ibintu byaje gukomeza kuba urudubi kuri Mauritania ubwo El Kaabi wari wafunguye amazamu yashyiragamo igitego cya 3 maze Achraf Bencharki ashyiramo agashinguracumu ku munota wa 2 w’inyongera.

Uyu mukino wo mu itsinda A wabereye kuri stade kuri Stade Mohamed V yo mu mujyi wa Casablanca izanaberaho umukino wa nyuma.

Kuri uyu munsi hateganyijwe imikino 3 aho Guinea irahura na Sudan saa kumi n’igice,Cote d’Ivoire ihure na Namibia saa 18h30 mu gihe umukino usoza umunsi Zambia irahura na Uganda saa 21h30.

Amavubi azakina ku munsi w’ejo aho azahura na Nigeria ku i saa 21h30

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa