skol
fortebet

CHAN 2020 ishobora guhindurirwa amataliki igahurirana n’igihe u Rwanda ruzaba ruri Kwibuka ku nshuro ya 26

Yanditswe: Tuesday 05, Nov 2019

Sponsored Ad

Imikino ya CHAN 2020 ikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo izabera muri Cameroon, biravugwa ko yimuriwe amataliki aho yavuye muri Mutarama na Gashyantare, ishyirwa muri Mata aho yahurirana n’icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Xinhua cyavuze ko cyaganiriye na Minisitiri wa Siporo muri Cameroon, Narcisse Mouelle Kombi,akacyemerera ko iyi mikino izaba kuva kuwa 4 kugeza kuwa 25 Mata 2020 ikabera mu mijyi 4 yo muri iki gihugu.

Kuri uyu wa Mbere nibwo uyu mu minisitiri yatangarije iki kinyamakuru ko iyi mikino izabera mu mijyi itandukanye nka Yaounde,Douala,Limbe na Kombi.

Ibihugu 16 byamaze kubona itike yo kwerekeza muri CHAN 2020 bizashyirwa mu matsinda muri Mutarama umwaka utaha mu muhango uzabera muri Cameroon.

CHAN 2020 izakinwa ku nshuro ya 06 aho igihugu cya Maroc aricyo cyatwaye iheruka cyakiriye, gitsinze Nigeria ibitego 4-0 ku mukino wa nyuma.

Kugeza ubu ntabwo CAF iremeza niba izi mpinduka z’amataliki y’imikino ya CHAN 2020 ari ukuri nkuko zatangajwe na minisitiri Kombi gusa iyi mpuzamashyirahamwe izi neza amataliki u Rwanda rwibukiraho Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa