skol
fortebet

Chelsea FC yamaze kugura Christian Pulisic wifuzwaga n’amakipe akomeye I Burayi

Yanditswe: Wednesday 02, Jan 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Chelsea yamaze kugura umukinnyi Christian Pulisic ukina asatira muikipe ya Borussia Dortmund akayabo ka miliyoni 58 z’amapawundi bemeranya ko azagera muri iyi kipe ikomeye mu Bwongereza muri Kamena uyu mwaka.

Sponsored Ad

Uyu rutahizamu w’umunyamerika w’imyaka 20,yakoze ku mutima abashinzwe kugurira amakipe abakinnyi bamwirukaho karahava none birangiye Chelsea ariyo imusinyishije.

Chelsea iguze Christian Pulisic kugira ngo yiteganyirize kuko ishobora gutakaza kabuhariwe wayo Eden Hazard ushobora kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid mu mpeshyi dore ko yanze kongera amasezerano mashya.

Christian Pulisic wavugwaga mu ikipe ya Liverpool,yahisemo kwerekeza muri Chelsea yamutije BVB kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye muri Kamena.

Christian Pulisic abaye umukinnyi wa 3 uhenze mu mateka ya Chelsea yatangaje ko yishimiye kwerekeza mu ikipe y’igihangange nka Chelsea ndetse yahoze yifuza gukina muri Premier League.

Yagize ati “Mu mpeshyi nzerekeza mu ikipe ya Chelsea,mu irushanwa rishya rya Premier League.Ni iby’igikundiro kuba nasinyiye ikipe y’igihangange nka Chelsea kandi nzakora cyane kugira ngo nyifashe kugera kuri byinshi.”

Ubuyobozi bwa Chelsea bwavuze ko bwishimiye kuba bwasinyishije umwe mu bakinnyi b’abahanga mu bari kuzamuka.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa