Kigali

Abatoza babiri Chelsea FC yifuza kuzakuramo usimbura Maurizio Sarri bamenyekanye

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 March 2019 Yasuwe: 4030

Ikipe ya Chelsea yifuzaga guha akazi Zinedine Zidane kugira ngo asimbure Maurizio Sarri bikarangira yisubiriye mu ikipe ya Real Madrid,biravugwa ko yifuza guha akazi umwe mu batoza 2 barimo Nuno Espirito Santo wa Wolverhampton na Frank Lampard utoza Derby County.

Chelsea itaritwaye neza muri uyu mwaka w’imikino ndetse bikaba bikomeye ko irangiza mu makipe 4 ya mbere,biravugwa ko ishobora kwirukana Maurizio Sarri yahaye akazi mu ntangiriro z’uyu mwaka ikagaha umwe muri aba batoza.

Abafana ba Chelsea FC barakajwe no gusezererwa na Manchester United muri FA Cup bituma bamwe batangira kwigaragambya bagasiba imikino.

Abafana bamwe ba Chelsea bavuze ko Sarri adakwiriye kuba umutoza wabo ariyo mpamvu bivugwa ko Roman Abramovich ashobora kuzamwirukana mu mpera z’uyu mwaka w’imikino naramuka adatwaye igikombe cya UEFA Europa League cyangwa ngo aze mu makipe 4 ya mbere.

Umunya Portugal Nuno w’imyaka 45,yagaragaje ubushobozi muri Wolverhampton kuko yagoye amakipe akomeye mu Bwongereza ndetse yatsinze Chelsea inshuro 2 zose byatumye benshi mu bafana bamugirira icyizere.

Undi mutoza ushobora kuza muri Chelsea ni Frank Lampard wayubatsemo amateka nk’umukinnyi,kuri ubu uhagaze neza mu ikipe ya Derby County muri Championship.



Chelsea FC irifuza guha akazi umwe mu batoza barimo Nuno na Lampard

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rayon Sports yafashe umwanzuro ukomeye nyuma yo kwitwara nabi mu gikombe...

Rayon Sports yagaragaje urwego rwo hasi mu irushanwa ry’Agaciro yaraye...
16 September 2019 Yasuwe: 4340 0

Cristiano Ronaldo yavuze amagambo atangaje ku mukunzi we bikora benshi ku...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo waraye agiranye ikiganiro cyaciye ibintu...
16 September 2019 Yasuwe: 3747 0

Rayon Sports yo turayihotora,mu kuri kw’Imana isumba byose irapfa-KNC...

Umuyobozi wa Gasogi United,Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yatangaje...
16 September 2019 Yasuwe: 3673 0

Reba amagambo umukinnyi wa Rayon Sports Rutanga Eric yabwiye umusifuzi ku...

Myugariro wa Rayon Sports wo ku ruhande rw’ibumoso akaba na kapiteni w’iyi...
16 September 2019 Yasuwe: 5336 0

Cristiano Ronaldo yaririye kuri TV kubera amashusho ya se yabonye ku nshuro...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yarize cyane ubwo umunyamakuru Piers Morgan...
16 September 2019 Yasuwe: 5682 0

Rayon Sports izacakirana na Gasogi,APR FC na AS Kigali ku mukino w’umunsi wa...

Ikipe ya Rayon Sports izatangira shampiyona icakirana na Gasogi FC...
16 September 2019 Yasuwe: 1166 0