Kigali

Chelsea FC yatangaje amananiza igiye gushyira kuri Real Madrid ngo itabatwara Hazard

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 28 July 2018 Yasuwe: 1159

Ikipe ya Chelsea FC ikomeje urugamba rwo kugumana kabuhariwe wayo Eden Hazard wifuzwa na Real Madrid yo muri Espagne aho batangaje ko kugira ngo bamurekure igomba kubaha akayabo ka miliyoni 200 ataragurwa n’undi mukinnyi wese muri ruhago.

Chelsea yavuze ko Eden Hazard ahenze kurusha Neymar ndetse niba Real Madrid imushaka,igomba gutanga akayabo ka miliyoni 200 z’amapawundi kugira ngo ibone uyu mubiligi uhagaze neza.

Hazard niwe uyobora umupira wa Chelsea FC

Hzard umaze imyaka 6 akinira Chelsea aherutse guca igikuba ubwo yatangazaga ko nta mukinnyi n’umwe ku isi uba utifuza kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid ndetse yifuza kwerekeza muri iyi kipe iherutse gutwara UEFA Champions League inshuro 3 yikurikiranya.

Umutoza mushya wa Chelsea FC Maurizio Sarri yatangaje ko yifuza kugirana ibiganiro na Hazard ndetse yiteguye kumugira kapiteni mushya wa Chelsea agasimbura Garry Cahill utakibona umwanya uhoraho wo kubanza mu kibuga.

Hazard usigaranye amasezerano y’imyaka 2 muri Chelsea,aherutse kwanga kongera amasezerano yamwongereraga umushahara we ukagera ku bihumbi 300 by’amapawundi ku Cyumweru.

Real Madrid yamaze kumvikana na Thibaut Courtoiswari usanzwe arindira Chelsea FC ndetse mu minsi mike bizatangazwa ku mugaragaro.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Amavubi yabuze amahirwe yo gutsinda Centrafrique ku munota wa...

Igitego cya Geoffrey Kondogbia ku munota wa nyuma kibujije Amavubi kubona...
18 November 2018 Yasuwe: 1176 0

Van Dijk nawe yibasiriye Sergio Ramos wavunnye urutugu Mohamed...

Ba myugariro ba Liverpool barimo Virgil Van Dijk na Dejan Lovren bakomeje...
18 November 2018 Yasuwe: 1144 0

Rayon Sports yemeye kurekura Ndayishimiye Eric Bakame

Ikipe ya Rayon Sports yamaze guha Ndayishimiye Eric Bakame urwandiko...
18 November 2018 Yasuwe: 2900 0

Wayne Rooney yatangaje amagambo ashobora kumuteranya na bagenzi be...

Rutahizamu w’Umwongereza Wayne Rooney,yatangaje ko hari abakinnyi bahoze...
18 November 2018 Yasuwe: 1281 0

Robertinho yavuze igihe azatangariza ahazaza he muri Rayon Sports

Umutoza wa Rayon Sports Roberto Oliveira Goncalves de Carmo uzwi nka...
18 November 2018 Yasuwe: 1667 0

Robertinho yatangaje umukinnyi abonamo ubushobozi bwo gusimbura Pierrot...

Umutoza wa Rayon Sports, Robertinho yatangaje ko yishimiye cyane kuba iyi...
18 November 2018 Yasuwe: 3380 0