skol
fortebet

Chelsea FC yatangaje rutahizamu ishaka gusimbuza Morata na Giroud bayitengushye

Yanditswe: Sunday 06, Jan 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Chelsea FC,Maurizio Sarri, aheruka gutangaza ko arambiwe imikinire y’aba rutahizamu be barimo Giroud na Morata nyuma yo kunanirwa gutsinda Southampton bakanganya 0-0,yamaze gusaba ubuyobozi bwe gutanga akayabo ka miliyoni 50 z’amapawundi bakagura rutahizamu Edinson Cavani wa PSG.

Sponsored Ad

Chelsea irashaka gukemura ikibazo cy’aba rutahizamu aho yifuza kuzana umunya Uruguay utishimye muri PSG,Edinson Cavani nyuma yo kutumvikana na Neymar Jr waje akamwambura igikundiro yari afite ku kibuga Parc des Princes.

Nubwo yafashije Chelsea FC gutsinda Nottingham Forest ibitego 2-0,Morata ntabwo akunzwe n’umutoza Maurizio Sarri ariyo mpamvu yifuza kumusimbuza Edinson Cavani.

Chelsea FC irashaka kugurisha Morata mu ikipe ya Sevilla imwifuza igahita igura uyu munya Uruguay watsinze ibitego byinshi kurusha abandi bose mu ikipe ya PSG.

Nubwo byavuzwe ko Chelsea FC yifuza ba rutahizamu barimo Gonzalo Huguain na Callum Wilson,Sarri arifuza uyu munya Uruguay w’imyaka 31 utazuyaza imbere y’izamu muri uku kwezi kwa Mbere.


Chelsea irifuza rutahizamu Edinson Cavani muri uku kwezi kwa Mutarama

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa