skol
fortebet

Chelsea FC yatangaje umukinnyi wa FC Barcelona ishaka gusimbuza Eden Hazard

Yanditswe: Wednesday 03, Apr 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Chelsea FC yamaze gutangaza ko igihe cyose izaba itakaje rutahizamu wayo Eden hazard izahita yerekeza mu ikipe ya FC Barcelona ikagura umukinnyi Philippe Coutinho wabuze umwanya gusa bizaterwa n’uko bazaba batsinze ubujurire bwabo bwo gusaba guhagarika icyemezo yafatiwe cyo kutazagura abakinnyi mu mpeshyi no mu kwezi kwa mbere umwaka utaha.

Sponsored Ad

Chelsea FC yakoze ibishoboka byose ngo yongerere amasezerano Eden Hazard bikanga,yamaze kujuririra igihano yahawe cyo guhagarikwa kugura abakinnyi mu masoko yo kugura 2 ari imbere,iri gushaka uko yazegukana Philippe Coutinho wa FC Barcelona niramuka itsinze uru rubanza.

Coutinho waguzwe amafaranga menshi kurusha abandi bakinnyi bose ba FC Barcelona,ntiyahiriwe no gukina muri iyi kipe kuko yananiwe kwigaragaza ndetse imikinire ye isubira hasi cyane ariyo mpamvu yifuza gusohoka agashaka ahandi akina yishimye.

Chelsea yahagaritswe kubera kugura abana bato mu buryo butemewe,niyo yiteguye kumwakira igihe izaba yatsinze ubujurire yatanze muri CAS.

Coutinho yaguzwe ngo azabe umusimbura wa Iniesta wamaze gusezera muri iyi kipe ariko ntiyabashije kubigeraho mu mwaka urenga amaze muri iyi kipe y’ubukombe muri Espagne.


Chelsea FC irifuza gusimbuza Hazard Coutinho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa