skol
fortebet

Chelsea vs Manchester United :Mourinho yashotoye bikomeye Antonio Conte mbere y’uko bakina

Yanditswe: Saturday 04, Nov 2017

Sponsored Ad

• Jose Mourinho yatangaje ko we atameze nk’abandi batoza birirwa barira ngo abakinnyi babo bavunitse.
• Antonio Conte aherutse gutangaza ko ababajwe n’ibibazo by’imvune byugarije abakinnyi be
• Chelsea Izahura na Manchester United ku munsi w’ejo saa 18:30

Sponsored Ad

Umutoza Jose Mourinho usanzwe azwiho kwishongora no gushotora abatoza bahanganye,yabwiye abanyamakuru ko adakunda abatoza birirwa bataka ko abakinnyi babo bavunitse, ko we afite iyo ngeso yakabaye arira buri munsi .

Uyu mutoza wa Manchester United yabitangaje uyu munsi,aho yavuze ko yakagombye kuba yararize agahogora kubera imvune ya Paul Pogba ariko adakunda abatoza birirwa barira bavuga ko imvune zituma batitwara neza.

Yagize ati “Nkunda kuvuga ku bintu byinshi ariko sindigera ngaragaza agahinda kubera imvune.Nakabaye ndira buri cyumweru kubera imvune.Undi mutoza yajya arizwa na Pogba ,akavuga ati nta Pogba mfite,Pogba azaza ryari?.Njye sindigera mvuga kuri Pogba na rimwe kereka mubimbajije.”

Ubwo babazaga Antonio Conte uko yakiriye ibi Mourinho yavuze cyane ko ariwe uherutse gutangariza itangazamakuru ko ahangayikishijwe n’imvune ziri mu ikipe ye,Conte yavuze ko nta mutoza w’inshuti afite muri Premier League ko icyiza ari uko abatoza bakubahana.

Chelsea izakira Manchester United I Stamford Bridgeku munsi w’ejo taliki ya 05 Ugushyingo 2017 muri Premier League igeze ku munsi wa 11 mu gihe Arsenal izasura Manchester City ku kibuga Etihad Stadium.

Amakuru ari mu makipe yombi duhereye muri Chelsea barishimira ko Ngol’o Kante na Danny Drinkwater bagarutse mu kibuga mu gihe Manchester United idafite Marcos Rojo,Paul Pogba,Zlatan Ibrahimovic na Marouane Fellaini.

Ikipe ya Chelsea iracyafite ikibazo cya Victor Moses ugifite imvune mu gihe umukinnyi Tiemoue Bakayoko ashidikanywaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa