Kigali

Chelsea yaciye agahigo ko kugura umunyezamu uhenze kurusha abandi mu mateka y’isi

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 8 August 2018 Yasuwe: 2568

Ikipe ya Chelsea yamaze kumvikana na Athletic Bilbao ku munyezamu wayo w’umunya Espagne Kepa Arrizabalaga ku kayabo ka miliyoni 72 z’amapawundi,byamugize umunyezamu wa mbere uhenze mu mateka y’isi.

Ikipe ya Chelsea yamaze kwemera kwishyura amafaranga yasabwaga kugira ngo Athletic Bilbao irekure uyu munyezamu wayo Kepa Arrizabalaga byatumye ihita ica agahigo ko kuba ariyo kipe ifite umunyezamu uhenze kurusha abandi mu mateka ya ruhago.

Kepa Arrizabalaga w’imyaka 23 agiye gukuraho agahigo kari kashyizweho na Allison Becker mu kwezi gushize waherukaga kugurwa akayabo ka 66 n’ibihumbi 800 by’amapawundi ava muri AS Roma yerekeza muri Liverpool.

Kepa Arrizabalaga yamaze kugurwa akayabo ka miliyoni 72 z’amapawundi ndetse arakora ikizamini cy’ubuzima uyu munsi saa yine z’amanywa.

Kepa yagombaga kwerekeza muri Real Madrid mu kwezi kwa mbere aguzwe miliyoni 17 zonyine Zidane arabyanga none nyuma y’amezi 7 gusa aguzwe akayabo ka miliyoni 72.

Kuza k’uyu munyezamu biraca amarenga ko Thibaut Courtois arerekeza mu ikipe ya Real Madrid cyane ko yari yaranze kugaruka mu myitozo ya Chelsea kugira ngo ahatirize bamurekure.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukobwa w’Uburanga yigambye gukundana na Neymar arusha imyaka 12...

Umunyamideli ukunze kwifotoza yambaye ubusa,ukomoka mu burusiya witwa...
15 February 2019 Yasuwe: 3250 0

Mesut Ozil yakoze igikorwa kigaragaza ko yanga urunuka umutoza Unai...

Umukinnyi Mesut Ozil uhembwa amafaranga menshi kurusha abandi bakinnyi bose...
15 February 2019 Yasuwe: 3487 0

Jules ulimwengu yamaze gusinyira Rayon Sports ahabwa nimero 7 yambarwaga na...

Rutahizamu Jules Ulimwengu wakiniraga Sunrise FC yamaze gusinyira Rayon...
15 February 2019 Yasuwe: 2411 0

Jules Ulimwengu yamaze kugera mu Rwanda yizeza abakunzi ba Rayon Sports...

Rutahizamu w’Umurundi Jules Ulimwengu yamaze kugera I Kigali aho aje...
14 February 2019 Yasuwe: 2322 0

Umugore wa Wayne Rooney yakuyemo impeta y’isezerano nyuma yo kumufata ari...

Coleen Rooney, umugore w’umukinnyi Wayne Rooney yagaragaye mu muhanda nta...
14 February 2019 Yasuwe: 2671 0

Sergio Ramos ari mu mazi abira kubera ikarita y’umuhondo yaraye...

Kapiteni wa Real Madrid ari mu mazi abira kubera ibyo yatangaje ko...
14 February 2019 Yasuwe: 1928 0