skol
fortebet

Chelsea yaciye Real Madrid akayabo k’amamiliyoni kuri Eden Hazard

Yanditswe: Tuesday 15, Jan 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Chelsea FC yamaze gutangariza Real Madrid ko niba ishaka rutahizamu wayo Eden Hazard igomba kwishyura akayabo ka miliyoni 100 z’amapawundi kugira ngo bazamurekure mu mpeshyi.

Sponsored Ad

Hazard, w’imyaka 28 uzaba asigaranye umwaka umwe w’amasezerano mu mpeshyi itaha,yateje urunturuntu mu binyamakuru nyuma yo kwanga gusinya amasezerano mashya muri Chelsea ndetse bivugwa ko yifuza kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid.

Chelsea FC yabwiye Real Madrid ko igomba kurekura amafaranga menshi aruta ayo yaguze abakinnyi bose yaguze igatanga akayabo ka miliyoni 100 kuri uyu musore.

Chelsea irifuza kugumana Hazard ndetse biravugwa ko umutoza Maurizio Sarri yifuza gukora ibishoboka byose ngo azabone itike yo kwerekeza mu mikino ya UEFA Champions League y’umwaka utaha.

Mu minsi ishize Hazard yatangaje ko yakuze akunda Real Madrid ndetse yifuza kuzakabya inzozi ze akayikinira,bituma abakunzi ba Chelsea babona ko uyu Mubiligi nta gahunda afite yo gukomeza kubakinira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa