Kigali

Chelsea yafatiye ibihano bikarishye umunyezamu Kepa wasimbujwe akanga kuva mu kibuga

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 26 February 2019 Yasuwe: 3000

Ikipe ya Chelsea FC yamaze gufatira ibihano umunyezamu wayo Kepa Arrizabalaga uherutse gukora amahano,akanga kuva mu kibuga asimbujwe, ku mukino wa nyuma wa Carabao Cup, Chelsea yatsinzwe kuri penaliti 4-3 na Manchester City.

Uyu munyezamu wababaje abafana ba Chelsea bakamusabira kwirukanwa,yafatiwe ibihano birimo gukatwa umushahara we w’icyumweru ungana n’ibihumbi 190 by’amapawundi.

Uyu munyezamu wahenze kurusha abandi bose ku isi ubwo yagurwaga akayabo ka miliyoni 71 z’amapawundi avuye muri Athletic Bilbao,yasabye imbabazi abafana nyuma y’umukino nyuma yo gushwana n’umutoza Maurizio Sarri mbere y’uko acibwa aka kayabo k’ibihumbi 190 by’amapawundi.

Maurizio Sarri wabeshye abanyamakuru ko nta kosa Kepa yakoze ndetse habaye kutumvikana ubwo yamusimbuzaga azi ko yavunitse,yagaragaye afite umujinya mwinshi nyuma yo gutsindirwa kuri penaliti ndetse biravugwa ko atabanye neza n’uyu munyezamu.

Amafaranga Kepa yaciwe,azashyirwa mu mishanga ya Chelsea irimo amashuli yigisha ruhago n’iyindi.

Mu butumwa busaba imbabazi umunyezamu Kepa yahaye abafana,yababwiye ko yakoze amakosa akomeye ndetse yiteguye kwakira igihano cyose yagombaga guhabwa n’akanama gashinzwe imyitwarire kamuciye akayabo.

Umutoza Maurizio Sarri yavuze ko yaganiriye na Kepa ndetse ikibazo cyabaye bagikemuye neza kuko habaye kutumvikana neza mu mukino hagati.




Kepa yafatiwe ibihano nyuma yo kwangwa gusimbuzwa

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Cristiano Ronaldo ashobora gufatirwa ibihano bikarishye kubera uburyo...

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo,ufatwa nk’umwami wa UEFA Champions League...
18 March 2019 Yasuwe: 2713 0

Migi yatangaje ikintu yicuza kurusha ibindi kuva yatangira gukina umupira...

Umukinnyi wa APR FC,Mugiraneza Jean Baptiste yatangaje ko ikintu yicuza...
18 March 2019 Yasuwe: 3013 0

Uhiriwe Byiza Renus nawe yatwaye umudali wa Zahabu muri shampiyona ya...

Umusore ukiri muto witwa Uhiriwe Byiza Renus, watwaye shampiona y’u Rwanda...
18 March 2019 Yasuwe: 748 0

Seninga Innocent wari umutoza wa Bugesera FC yeguye ku mirimo yo...

Umutoza Seninga Innocent wari umaze amezi 8 atoza ikipe ya Bugesera FC,...
18 March 2019 Yasuwe: 737 0

Zidane yavuze ku byerekeye kuzana rutahizamu Kylian Mbappe muri Real...

Umutoza wa Real Madrid,Zinedine Zidane yatangaje ko yifuza kuzatoza...
18 March 2019 Yasuwe: 2809 0

Bugesera FC yatiye imyenda y’abanyeshuli mu mukino yari yasuyemo Gicumbi...

Ikipe ya Bugesera FC yahuye n’uruva gusenya ubwo yageraga ku kibuga cya...
17 March 2019 Yasuwe: 2295 0