Kigali

Chris Froome ntabwo azitabira Tour de France y’uyu mwaka

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 1 July 2018 Yasuwe: 386

Umwongereza wavukiye muri Kenya Christopher Froome umaze kwegukana Tour de France inshuro 4 zirimo 3 zikurikiranya ziheruka,yabwiwe ko atazitabira Tour de France kubera ko ashinjwa gukoresha imiti yongera imbaraga yitwa salbutamol nyinshi mu irushanwa rya Vuelta a Espana yatwaye umwaka ushize.

Uyu Mwongereza ukundwa na benshi mu bakunzi b’umukino wo gusiganwa ku magare ku isi kubera ubuhanga bwo kuzamuka imisozi afite,yabwiwe ko uyu mwaka atazashinjagira gitore imbere ya Champs Elysees nkuko asanzwe abigenza kubera ko mu nkari ze basanze yarakoresheje imiti myinshi ya salbutamol.

Froome washakaga gutwara Tour de France ku nshuro ya 5 yabujijwe gukina iy’uyu mwaka

Abashinzwe gutegura Tour de France bazwi nka ASO bayobowe na Christian Prudhomme usanzwe ari directeur wa Tour de France, bandikiye ikipe ya Sky Froomey asanzwe akinira, bamubwira ko agomba gusubiza amerwe mu isaho,atazakina Tour de France y’uyu mwaka ngo abashe kugera ku gahigo ko gutwara iri rushanwa ku nshuro ya 5 nkuko abakinnyi bakomeye barimo Bernard Hinault,Miguel Indurain,Eddy Merckxx babigenje.

ASO yabwiye Sky ko batakwemera ko umukinnyi ukekwaho gukoresha imiti yongera imbaraga akina Tour de France, kuko byakwica isura y’iri rushanwa, byatumye Sky ihita itanga ikirego muri komite Olimpike yo mu Bufaransa isaba ko iki cyemezo cyakurwaho Simba wanyika akitabira Tour de France yahabwaga amahirwe yo kwisubiza.

Iyi komite Olimpike izumva iki kirego ku wa 03 Nyakanga uyu mwaka gusa biravugwa ko iki kirego kiyirenze bizaba ngombwa ko hitabazwa urukiko ruburanisha imanza za siporo rwa CAS gusa bizaba Tour de France yaratangiye kuko izatangira Taliki ya 07 Nyakanga uyu mwaka.

Froome yari asanzwe anywa iyi miti ya Salbutamol kuko arwara indwara ya Asima kandi niyo iyivura ,gusa yarengeje ingano yemerewe kunywa biteza ikibazo mu bashinzwe imyitwarire mu mukino wo gusiganwa ku magare bamushinja kuyikoresha mu rwego rwo kugira ngo imufashe gutsinda.

Sky yari yaramaze gutangaza ikipe izakina Tour irimo na Froome gusa natabasha gutsinda azasimbuzwa bitume abasore 3 bagize ikipe ya Movistar Nairo Quintana,Alejandro Valverde na Mikel Landa babona amahirwe yo kwegukana iri rushanwa biyongeraho Romain Bardet wa Ag2R La Mondiale,Daniel Martin wa UAE Team Emirates,Ritchie Porte wa BMC na Kabuhariwe Vincenzo Nibali wa Bahrain Merida.

Froome aherutse gutwara irushanwa rya Giro d’Italia y’uyu mwaka akoze agashya ko kwatakira ku birometero 80 mu gace ka 18 k’iri rushanwa.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

N’golo Kante yongeye gukora agashya kasekeje cyane abakinnyi b’ikipe...

Umukinnyi N’golo Kante uzwiho kwicisha bugufi no kugira ikinyabupfura,yasekeje
18 March 2019 Yasuwe: 5076 0

Cristiano Ronaldo ashobora gufatirwa ibihano bikarishye kubera uburyo...

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo,ufatwa nk’umwami wa UEFA Champions League...
18 March 2019 Yasuwe: 3785 0

Migi yatangaje ikintu yicuza kurusha ibindi kuva yatangira gukina umupira...

Umukinnyi wa APR FC,Mugiraneza Jean Baptiste yatangaje ko ikintu yicuza...
18 March 2019 Yasuwe: 3706 1

Uhiriwe Byiza Renus nawe yatwaye umudali wa Zahabu muri shampiyona ya...

Umusore ukiri muto witwa Uhiriwe Byiza Renus, watwaye shampiona y’u Rwanda...
18 March 2019 Yasuwe: 860 0

Seninga Innocent wari umutoza wa Bugesera FC yeguye ku mirimo yo...

Umutoza Seninga Innocent wari umaze amezi 8 atoza ikipe ya Bugesera FC,...
18 March 2019 Yasuwe: 775 0

Zidane yavuze ku byerekeye kuzana rutahizamu Kylian Mbappe muri Real...

Umutoza wa Real Madrid,Zinedine Zidane yatangaje ko yifuza kuzatoza...
18 March 2019 Yasuwe: 2954 0