skol
fortebet

Chris Froome yatangaje byinshi kuri Tour de France y’uyu mwaka

Yanditswe: Monday 26, Jun 2017

Sponsored Ad

Umusore Christopher Froome umwongereza ukina umukino wo gusiganwa ku magare mu ikipe ya Sky yatangaje ko nubwo amaze gutwara iri rushanwa rikomeye ku isi mu gusiganwa ku magare ubugira 3, uyu mwaka bitazamworohera kubera umunya Australia Ritchie Porte uri mu bihe.
Uyu mwongereza ufite ubuhanga budasanzwe mu kuzamuka yitezwe na benshi muri Tour de France y’uyu mwaka izatangira ku wa gatandatu taliki ya mbere Nyakanga aho ahabwa amahirwe yo kuyegukana ku nshuro ya kane.
Mu kiganiro (...)

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Cyclingnews dukesha iyi nkuru yavuze ko imyiteguro ye yagenze neza nubwo atakinnye amarushanwa menshi uyu mwaka aho bikomeje gutera ubwoba abafana be ndetse n’abakunzi ba Team Sky aho bashidikanya ku myiteguro ye dore ko kugeza ubu ataratsinda na rimwe muri uyu mwaka ibintu yaherukaga 2011 kujya muri Tour de france adatsinze.

Abajijwe ku myiteguro ye yagize ati “Ntabwo nshidikanya ku myiteguro yanjye.Nakoze imyiteguro ihagije kugira ngo nzabe meze muri Tour de France.Nakoze imyitozo ikomeye kandi yose yagenze neza.Buri kimwe kimeze neza uko mbyifuza.

Abajijwe kubo bahanganye umusore Froome ntiyazuyaje kwemeza ko uyu munya Australia amuhangayikishije cyane kuko amarushanwa yose yakinnye yayitwayemo neza.

Yagize ati “Niteguye neza gusa hari abandi bari ku rwego rwo hejuru cyane cyane Ritchie Porte.Yakoze neza uyu mwaka cyane muri Criterium du Dauphine mu kuzamuka no gusiganwa umuntu ku giti cye.Ku bwibyo ndamuha mahirwe menshi yo Kwitwara neza muri Tour de France".

Uretse Ritchie Porte uzaba ahanganye na Chris Froome hari abandi basore bakomeye cyane barimo Alberto Contador umunya Espagne umaze gutwara Tour de France 2,Nairo Quintana uherutse gutsinda Froome muri Vuelta a Espana,Alejandro Valverde,Romain Bardet na Fabio Aru.

Tuzakomeza kubakurikiranira iri rushanwa rikunzwe na benshi aho tubijeje gukomeza kubagezaho byinshi ku byerekeye iri rushanwa ribera mu Bufaransa no mu bindi bihugu bituranye na bwo.Iri rushanwa rizatangira Taliki ya 1 Nyakanga risozwe taliki ya 23 Nyakanga uyu mwaka.

Muri Tour de France ikipe ya Sky izaba igizwe n’abasore 9 barimo : Chris Froome, Sergio Henao, Vasil Kiryienka, Christian Knees, Michal Kwiatkowski, Mikel Landa, Mikel Nieve, Luke Rowe na Geraint Thomas.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa