skol
fortebet

Conte ari mu mazi abira nyuma yo kwitwara nabi ku basifuzi

Yanditswe: Friday 01, Dec 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Chelsea Antonio Conte ashobora gufatirwa ibihano bikarishye nyuma yo kwirukanwa ku ntebe y’ubutoza ku mukino aheruka gutsinda Swansea City 1-0,azize kubwira nabi umusifuzi. Uyu mutoza ugira ishyaka ryinshi iyo ari mu kazi ke,ururimi rwe rushobora kuba rugiye kumukoraho kuko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza FA ryavuze ko ashobora gufatirwa ibihano nyuma yo koherezwa mu bafana ku wa Gatatu azize imyitwarire mibi imbere y’abasifuzi.
Conte yasabwe ibisobanuro na (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Chelsea Antonio Conte ashobora gufatirwa ibihano bikarishye nyuma yo kwirukanwa ku ntebe y’ubutoza ku mukino aheruka gutsinda Swansea City 1-0,azize kubwira nabi umusifuzi.

Uyu mutoza ugira ishyaka ryinshi iyo ari mu kazi ke,ururimi rwe rushobora kuba rugiye kumukoraho kuko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza FA ryavuze ko ashobora gufatirwa ibihano nyuma yo koherezwa mu bafana ku wa Gatatu azize imyitwarire mibi imbere y’abasifuzi.

Conte yasabwe ibisobanuro na FA uyu munsi kugeza saa kumi n’ebyiri aho nibigaragara ko yitwaye nabi imbere y’abasifuzi ashobora gufatirwa ibihano birimo guhagarikwa imikino 2.

Nubwo uyu mugabo yasabwe ibisonuro na FA,we yatangarije abanyamakuru ko yicuza imyitwarire mibi yagize ndetse avuga ko byatewe n’uko yabonaga ikipe ya Swansea City iri gutinza umukino.

Yagize ati “Nibyo nkwiye gusaba imbabazi kubera imyitwarire idahwitse mu mukino.Mu mukino,nabonye ikipe ya Swansea iri gutinza umukino,mpita njya kubwira umusifuza wa 4 ko barimo gutakaza igihe ndetse bakwiye kongeraho iminota myinshi.”

Conte w’imyaka 48,ni ubwa mbere yoherejwe mu bafana nyuma yo kwitwara nabi imbere y’umusifuzi wa kane Lee Mason.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa