skol
fortebet

Cristiano Ronaldo afashije Juventus guha isomo rya ruhago Atletico Madrid mu mikino ya UEFA Champions League

Yanditswe: Wednesday 13, Mar 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yongeye gushimangira ko ari umwami wa UEFA Champions League kuko ibitego bye bitatu bifashije Juventus gusezerera Atletico Madrid yari yayikanze mu mukino ubanza.

Sponsored Ad

Nyuma yo gutsindirwa ku kibuga cya Wanda Metropolitano ibitego 2-0,Juventus yaje ikubita agatoki ku kandi ishaka kuzayihoreraho by’umwihariko kabuhariwe Cristiano Ronaldo waremewe kuyobora irushanwa rya UEFA Champions League.

Iyi mashini y’ibitego ikomoka muri Portugal yongeye gushimangira ko ari kabuhariwe ku mikino ikomeye,kuko afashije Juventus gutsinda Atletico ibitego 3-0.

Ikipe ya Juventus yabonye igitego ku munota wa 3 w’umukino gitsinzwe na Giorgio Chiellini ariko umusifuzi Kuipers avuga ko Cristiano Ronaldo yakoreye ikosa ku muzamu Oblak.

Juventus yakomeje kurusha cyane Atletico Madrid yari yaje muri uyu mukino ije kugarira bituma ku munota wa 27 Cristiano Ronaldo afungura amazamu, ku mupira mwiza yahawe na Federico Bernardeschi witwaye neza muri uyu mukino.

Juventus yarangije igice cya mbere ifite igitego kimwe gusa,yagarutse ifite gahunda yo gushaka ibindi 2 ngo ikatishe itike ya ¼ cy’irangiza ndetse iza kubigeraho ibifashijwemo na Cristiano Ronaldo umwami wa UEFA Champions League.

Cristiano Ronaldo yinjije igitego cya kabiri ku munota wa 49 nyuma y’umutwe yateye umunyezamu Jan Oblak awugarura warenze umurongo,umusifuzi avuga ko cyagezemo.

Juventus yabonye uburyo bwo kubona igitego cya 3 ku munota wa 82 ubwo umwana muto Moise Kean winjiye asimbuye Mandzukic yasigaranaga n’umunyezamu Oblak atera umupira hanze.

Ku munota wa 84, Federico Bernardeschi yinjiye mu rubuga rw’amahina acenga ba myugariro ba Atletico Madrid ategerwa mu rubuga rw’amahina na Angel Correa,umusifuzi atanga penaliti yinjijwe neza na Cristiano Ronaldo.

Cristiano Ronaldo waje muri Juventus afite intego yo kuyihesha igikombe cya UEFA Champions League iheruka mu mwaka wa 1996 ,ateye intambwe ya mbere ituma abantu benshi bamwizera.

Cristiano Ronaldo n’umwami kuko aho ageze bamuririmba aho avuye hakaba icyunamo,bishimangirwa n’uko Real Madrid yavuyemo iherutse gusezererwa yandagajwe na Ajax ku bitego 4-1.

Mu wundi mukino wabaye uyu munsi,Manchester City yatsinze Schalke 04 ibitego 7-0,byiyongera kuri 3-2 yayitsinze mu mukino ubanza ihita iyisezerera muri 1/16 cya UEFA Champions League.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa