skol
fortebet

Cristiano Ronaldo agiye gutandukana na Nike n’andi makompanyi bafitanye amasezerano kubera ibyaha byo gufata ku ngufu umugore ashinjwa

Yanditswe: Friday 05, Oct 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Cristiano Ronaldo ari mu mazi abira kuko amasezerano ya miliyari y’amadolari yari afitanye na Nike ashobora guseswa bitewe n’ibyaha ashinjwa byo gufata ku ngufu umugore witwa Kathryn Mayorga w’imyaka 34 mu mwaka wa 2009.

Sponsored Ad

Cristiano Ronaldo amaze imyaka 15 akorana na Nike ndetse yari umwe mu bakinnyi 3 basinyanye amasezarano ya burundu n’uru ruganda rukora imyenda itandukanye.

Ronaldo yasinyanye amasezerano bwa mbere na Nike mu mwaka wa 2003,ndetse kuri ubu yari amaze kwambara amoko y’inkweto za Nike arenga 70.

Ronaldo yasinyanye amasezerano ya burundu na Nike mu mwaka wa 2016 ndetse yemererwa akayabo akayabo ka miliyari y’amadolari ariko bombi bashobora gusesa amaseerano kubera ibyaha byo gufata ku ngufu umugore mu mwaka wa 2009,iki cyamamare cyo muri Portugal gishinjwa.

Cristiano Ronaldo, Michael Jordan na LeBron James nibo bakinnyi bahawe amasezerano ya burundu na Nike ariko biragaragara ko iki cyamamare bagiye kugifata kun da kubera ibyaha byo gufata ku ngufu Mayorga mu mwaka wa 2009 muri hoteli Palms yo muri Las Vegas.

Ku munsi w’ejo taliki ya 04 Ukwakira 2018,nibwo Nike yatangaje ko babangamiwe bikomeye n’ibi birego barega uyu mukinnyi ukomeye ndetse nahamwa n’ibi byaha bazahita basesa amasezerano.

Mayorga yavuze ko Cristiano Ronaldo yamufatiye ku ngufu mu Bwogero ubwo bari muri Hotel ya Palms yo mu mujyi wa Las Vegas muri Kamena 2009,nyuma baza kumwegera bamuha akayabo k’ibihumbi 287 by’amapawundi kugira ngo aceceke ntazabivuge ariko mu cyumweru gishize yavuze ko yashatse kwiyahura ndetse yahungabanye kubera ibi byaha Ronaldo yamukoreye.

Nubwo Cristiano Ronaldo ahakana yivuye inyuma ibi byaha ashinjwa, ari mu mazi abira kubera ko n’andi makompanyi bafitanye amasezerano bashobora kuyasesa kubera iki cyaha gikomeye ashinjwa.







Ronaldo umaze kwambara inkweto 70 za Nike ashobora gutandukana n’uru ruganda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa