skol
fortebet

Cristiano Ronaldo agiye guteza imyigaragambyo ikomeye mu Butaliyani

Yanditswe: Friday 13, Jul 2018

Sponsored Ad

Abakozi b’uruganda rukora imodoka rwa FIAT bazabiranyijwe n’uburakari nyuma y’aho uru ruganda rwabo rwagize uruhare runini mu gufasha Juventus kugura Cristiano Ronaldo ndetse rugiye kujya ruyifasha kumwishyura akayabo k’ibihumbi 500 by’amapawundi ku cyumweru kandi bamwe mu bakozi barahagaritswe kubera amikoro make.

Sponsored Ad

Aba bakozi bariye karungu ndetse biyemeje kumara iminsi bigaragambya kubera uyu mwanzuro uru ruganda rwa FIAT rwafashe bo bita umwanzuro ugayitse bikomeye.

Abakozi ba FIAT bagiye kwigaragambya

Aba bakozi bababajwe n’uko bamaze iminsi basabwa kwigomwa imishahara yabo ndetse no guhabwa amafaranga y’urusenda bikarangira abakoresha bihitemo kugura umukinnyi w’icyamamare aho kwita ku bibazo byabo.

Umwe mu bahagarariye aba bakozi yagize ati “Birababaje kuba abakozi ba FCA na CNHI bari baamze igihe bafatwa nabi ndetse babwirwa ko mu ruganda harimo ibibazo by’ubukungu,uruganda rugahitamo gutakaza akayabo k’amamiliyoni y’amayero mu kugura umukinnyi.imiryango imwe n’imwe y’abakozi yarazahaye none amafaranga yakabafashije atanzwe mu kugura umuntu umwe.

Undi mukozi yavuze ko hashize imyaka 10 uruganda rwa FIAT rutongerera abakozi umushahara ariko rwahisemo kugura Cristiano Ronaldo aho yavuze ko bakwiriye guhabwa amapawundi 180 y’inyongera kubera amafaranga yatanzwe kuri iki cyamamare.

FIAT niyo yagize uruhare mu gutuma Ronaldo yerekeza mu ikipe ya Juventus atanzweho akayabo ka miliyoni 88 z’amapawundi ndetse akaba agiye kujya ahabwa akayabo k’ibihumbi 500 by’amapawundi ku cyumweru.

Ku wa Mbere w’icyumweru gitaha nibwo Jueventus izerekana ku mugaragaro Cristiano Ronaldo aho byitezwe ko stade y’iyi kipe izaba yuzuye abafana bazaba baje kureba iki gihangange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa