skol
fortebet

Cristiano Ronaldo ari mu mazi abira kubera ibyo yakoreye umugore muri USA

Yanditswe: Saturday 29, Sep 2018

Sponsored Ad

Umugore witwa Kathryn Mayorga w’imyaka 34 y’amavuko yatunguye benshi ku munsi w’ejo ubwo yatangazaga ku mugaragaro ko yafashwe ku ngufu na kabuhariwe mu gutsinda ibitego Cristiano Ronaldo ukinira Juventus.

Sponsored Ad

Uyu mugore yatangaje ko mu mwaka wa 2009,Cristiano Ronaldo yamufatiye ku ngufu mu mujyi wa Las Vegas uherereye muri Leta ya Nevada muri USA.

Ronaldo wahoze akinira Manchester United yashinjwe gufata ku ngufu umugore muri 2009

Ikinyamakuru cyo mu Budage Der Spiegel nicyo cyanditse iyi nkuru ko ku munsi w’ejo aribwo Mayorga yatangaje ku mugaragaro ko yafashwe ku ngufu na Ronaldo muri 2009.

Ronaldo w’imyaka 33 yatangaje ko uyu mugore bakoranye imibonano mpuzabitsina babyumvikanyeho ndetse yamwishyuye akayabo k’ibihumbi 287 by’amapawundi ndetse amusaba kutazagira uwo abwira iby’umubano wabo ariko yashyize ajya mu bitangazamakuru kumusebya.

Mu itangazo umunyamategeko Christian Schertz uhagarariye Cristiano Ronaldo yahaye Reaters,yayibwiye ko ibyo Der Spiegel yakoze yandika inkuru isebya umukiliya we binyuranyije n’amategeko ndetse yinjiye mu buzima bwe bwite.

Ronaldo agiye kuregwa gufata ku ngufu umugore witwa Mayorga

Der Spiegel yavuze ko Ronaldo yafashe uyu mugore ku ngufu muri Kamena 2009 muri hotel imwe yo muri Las Vegas ndetse ko yabibwiwe n’uhagarariye Mayorga mu mategeko.

Uyu mugore yavuze ko Ronaldo yamukoresheje imibonano mpuzabitsina ikorewe mu kibuno ku ngufu ndetse bagiye kurega iki cyamamare.

Ibitekerezo

  • Sex izarikora!!Niyo Business ya mbere ku isi.Gusa ntabwo bishimisha imana kuko yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa