skol
fortebet

Cristiano Ronaldo ashobora gufatirwa ibihano bikarishye kubera uburyo yishimiye gutsinda Atletico Madrid

Yanditswe: Monday 18, Mar 2019

Sponsored Ad

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo,ufatwa nk’umwami wa UEFA Champions League yamaze gushinjwa na UEFA kugaragaza imyitwarire mibi nyuma y’uko yari amaze guha isomo rya ruhago Atletico Madrid.

Sponsored Ad

Cristiano yishimye afashe ku gitsina cye bituma benshi bacika ururondogoro,ariyo mpamvu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru I burayi ryavuze ko rishobora kumufatira ibihano.

UEFA yavuze ko yamaze kwiga ku myitwarire mibi Cristiano Ronaldo yagaragaje nyuma y’umukino Juventus akinira yatsinzemo Atletico Madrid ibitego 3-0,ariyo mpamvu izatangaza ibihano yamufatiye ku wa 21 Werurwe 2019.

Ronaldo yishimiye gutsinda yifata ku gitsina mu rwego rwo gusubiza Diego Simeone wabikoze ubwo bari bamaze gutsinda Juventus ibitego 2-0 mu mukino ubanza.

Diego Simeone yaciwe akayabo k’ibihumbi 17 by’amapawundi azira kwishima azunguza igitsina cye,bituma na Cristiano Ronaldo amwiryaho ubwo yari amaze kumutsinda ibitego 3 wenyine.

Cristiano Ronaldo yashinjwa kugaragaza imyitwarire mibi itesha agaciro umupira w’amaguru ndetse ashobora guhagarikwa umukino ubanza WA 1/4 na Ajax,uzabera mu Buholandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa