skol
fortebet

Cristiano Ronaldo n’umukunzi we baciye ibintu kubera ibyo bakoreye muri restaurant

Yanditswe: Wednesday 14, Nov 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Juventus,Cristiano Ronaldo yaciye ibintu kubera kugura amacupa 2 y’umuvinyo akayabo ka miliyoni zigera kuri 27 z’amafaranga y’u Rwanda .

Sponsored Ad

Ubwo Ronaldo n’umukunzi we Georgina Rodriguez bari muri restaurant yitwa Zela yo mu mujyi wa London,banyoye amacupa 2 y’umuvinyo uhenze cyane wabatwaye akayabo k’ibihumbi 27 by’amapawundi.

Ronaldo utunze miliyoni zirenga 300,yasohokanye uyu mukunzi we arangije amugurira uyu muvinyo,basangiye n’umuhungu we w’imyaka 8 Cristiano Jr.

The sun yatangaje ko Ronaldo yaguze icupa rimwe ry’umuvinyo uhenze kurusha izindi zose ku isi, witwa Richebourg Grand Cru ugura akayabo k’amapawundi ibihumbi 18 hanyuma yongeraho irindi rya Pomerol Petrus rigura ibihumbi 9 by’amapawundi.

Cristiano Ronaldo yanze kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu ya Portugal iri kwitegura imikino ya Euro Nations League izakina na Pologne n’Ubutaliyani.


Ibitekerezo

  • Iyi si irarwaye koko.27 Millions Frw ku macupa 2 gusa???Mutekereze ko ayo mafaranga yakubaka inzu cadastre nziza cyane.Cyangwa yagura imodoka z’ivatiri 10.Gusa ikibabaje nuko twese dupfa kimwe (abakire n’abakene),tukaba zero.
    Niyo mpamvu Yesu yadusabye kutibera mu byisi gusa,ahubwo "tugashaka ubwami bw’imana cyane" nkuko yabivuze muli Matayo 6:33.Yesu yakundaga kubaza abantu ati:"byakumarira iki gukira cyane hanyuma ugapfa ukabisiga?".
    Noneho akabasobanurira ko abantu bashaka imana azabazura ku munsi w’imperuka,akabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Soma Yohana 6:40.Ikibabaje nuko abantu hafi ya bose batita kuli izo nama.Bibeshya ko ubuzima gusa ari amafaranga,shuguri,politike,etc...Bakababeshya ko upfuye aba yitabye imana bakemera.Ntabwo ariko bible ivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa