skol
fortebet

Cristiano Ronaldo n’umukunzi we bateje umubyigano mu mujyi wa Milan [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 07, Aug 2018

Sponsored Ad

Mu masaha y’igicamunsi nibwo Cristiano Ronaldo n’umukunzi we Georgina Rodriguez bagaragaye mu mujyi wa Milan bagiye guhaha,bahuruza imbaga y’abantu bo muri uyu mujyi babuzuraho karahava gusa abashinzwe umutekano wabo babashije kubafasha kugenda.

Sponsored Ad

Ronaldo na Georgina bari bafatanye agatoki ku kandi ubwo banyuraga mu mujyi wa Milan bagiye guhaha,maze bakurikirwa n’imbaga y’abantu benshi bashakaga kubafotora ndetse n’abifuzaga gusuhuza iki cyamamare giherutse kwerekeza mu ikipe ya Juventus.

Abasore,abagore n’abana bahurujwe no kureba iki gihangange ndetse bamwe basakuje bavuga izina ryacyo biteza umubyigano muri uyu mujyi wa Milan.

Cristiano Ronaldo amaze iminsi mu myitozo ikarishye yo kwitegura gutangira Serie A aho azakinira Juventus umukino wa mbere basuye ikipe ya Chievo Verona.

Ronaldo w’imyaka 33 yitezwe na benshi mu bafana ba Juventus kuko bifuza ko yabafasha kwegukana UEFA Champions League y’umwaka utaha cyane ko Old Lady iyiheruka mu mwaka wa 1996.

Umukino wa Juventus na Chievo uteganyijwe ku wa 18 Kanama 2018 uzaca live kuri Facebook aho kubera iki cyamamare umukino umwe wa Serie A iuajya werekanwa Live kuri Facebook.



Ibitekerezo

  • Ibi babyita "kurya ubuzima".Ariko bene ibi byo kubana n’umugore ugamije kwishimisha kandi mutarateye igikumwe,bibabaza imana.RONALDO amaze kubyara abana 4 ku bagore batandukanye.Muribuka umurusiya-kazi bamaranye imyaka 4 hanyuma akamuta agafata uyu bari kumwe.N’abandi benshi baryamanye.Nubwo millions nyinshi z’abantu bishimisha mu busambanyi,ntabwo bazabona ubuzima bw’iteka muli paradizo (1 Abakorinto 6:9,10).Bisobanura ko iyo bapfuye biba birangiye batazazuka ku munsi w’imperuka.Kwishimisha akanya gato hanyuma ukazabura paradizo,nukugira ubwenge buke.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa