skol
fortebet

Cristiano Ronaldo n’umukunzi we baciye ibintu kubera amafoto bifotoje bari gusomanira I Dubai [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 31, Dec 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu Cristiano Ronaldo n’umukunzi we Georgina Rodriguez bifotoje bari gusomana bicaye mu bwato bwo mu mujyi wa Dubai aho basohokeye mu rwego rwo gutangira neza umwaka mushya wa 2019.

Sponsored Ad

Nyuma yo guha isomo rya ruhago ikipe ya Sampdoria,Cristiano Ronaldo n’umukunzi we Georgina Rodriguez bahise bafata indege iberekeza I Dubai we n’umuryango we bajya kuharira ubuzima.

Mu rwego rwo kwifuriza umwaka mushya muhire wa 2019 abakunzi be,Ronaldo yashyize hanze amafoto ari gusoma uyu mukunzi we bamaze imyaka isaga 2 bakundana nyuma yo guhurira mu iduka rya Gucci mu mujyi wa Madrid muri 2016.

Ronaldo w’imyaka 33 n’umukunzi we w’imyaka 24, bari bambaye utwenda two kogana ubwo bifotozaga aya mafoto bari I Dubai batembereye n’umuhungu mukuru wa Cristiano Ronaldo,Cristiano Jr.



Ibitekerezo

  • Ibi babyita "Kurya ubuzima".Imana ishaka ko twishima.Ariko ikadusaba gukurikiza amahame yayo.Ikavuga ko abanga kuyumvira izabarimbura ku munsi wa nyuma (Imigani 2:21,22).Uyu RONALDO,birazwi ko ahora ahinduranya abakobwa,ndetse bamwe abafata ku ngufu.Imana irabitubuza.Uyu mugore bari kumwe,babana mu rwego rwo kwishimisha gusa,ntabwo banyuze mu mategeko.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa