skol
fortebet

Cristiano Ronaldo na Messi bunze ubumwe batabariza abana bo muri Syria

Yanditswe: Saturday 18, Mar 2017

Sponsored Ad

Lionel Massi na Cristiano Ronaldo ni abakeba muri ruhago ariko kuri ubu bunze ubumwe bakora igikorwa cyo kwihanganisha abari kubabarira mu igihugu cya Syria kubera intambara iriyo.
Aba basitari bo muri shampiyona ya La Liga muri Espagne bafashe umwanya bandika amagambo yuzuye amarangamatima ku imbuga nkoranyambaga bakoresha ndetse basaba n’ababakurikira kwifatanya n’imiryango iri muri Syria cyane cyane bazirikana abana.
Aba bombi bakaba bafite abana, bahamagagariye umuntu wese ufite icyo (...)

Sponsored Ad

Lionel Massi na Cristiano Ronaldo ni abakeba muri ruhago ariko kuri ubu bunze ubumwe bakora igikorwa cyo kwihanganisha abari kubabarira mu igihugu cya Syria kubera intambara iriyo.

Aba basitari bo muri shampiyona ya La Liga muri Espagne bafashe umwanya bandika amagambo yuzuye amarangamatima ku imbuga nkoranyambaga bakoresha ndetse basaba n’ababakurikira kwifatanya n’imiryango iri muri Syria cyane cyane bazirikana abana.

Aba bombi bakaba bafite abana, bahamagagariye umuntu wese ufite icyo yakora ngo intambara irangire ko yagikora kuko hari abana barimo kuhapfira nta n’uruhare babigizemo.

Messi abicishije kuri Facebook yagize ati "intambara ni nyinshi, abana muri Syria barimo guhohoterwa, intambara imaze imyaka igera kuri 6 yabahinduye imbohe. Nk’umubyeyi, na none nk’ambasaderi wa UNICEF birimo kunshengura umutima, ongera ijwi ryawe ku rya UNICEF uvuga ko ibi bigomba kurangira."

Cristiano we abicishije kuri Instagram yashyizeho ifoto ari kumwe n’umuhungu we Crstiano Jr. bafite igishushanyo gitanga ubutumwa ku abana bo muri Syria cyane cyane uwitwa Omar.

Ni ifoto yari iherekejwe n’amagambo agira ati" uyu munsi nifatanyije n’abana bo muri Syria cyane cyane Omar. Gira uruhare mu gutabara ubuzima bw’abana bari kubabarira muri Syria."

Mu Ukuboza 2016 Cristiano yari yifatanyije n’ubundi n’aba bantu bari kubabarira muri Syria abaha ibyo kurya, imyambaro n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa