skol
fortebet

Cristiano Ronaldo na Messi ntibari mu bakinnyi 3 bazavamo uhabwa Ballon d’Or

Yanditswe: Sunday 11, Nov 2018

Sponsored Ad

Mu makuru yasohotse muri iki gitondo,Taliki ya 11 Ugushyingo 2018, ni uko Cristiano Ronaldo na Lionel Messi batari mu bakinnyi 3 bazatorwamo uwegukana Ballon d’Or y’uyu mwaka izatangwa mu kwezi k’Ukuboza.

Sponsored Ad

Ronaldo na Messi bamaze imyaka 10 bagurana iki gihembo,bashobora kutagaragara mu bakinnyi 3 bazatorwamo uwegukana Ballon d’Or uyu mwaka, itangwa n’ikinyamakuru France Football,kuko kuri ubu Luka Modric ahanganye na Raphael Varane ndetse na Kylian Mbappe.

Muri aya makuru yashyizwe hanze n’umunyamakuru w’Umufaransa Eric Mamruth,ni uko Luka Modric yanikiye aba basore babiri bahanganye ndetse nta gihindutse ashobora kwibikaho iki gihembo nkuko yabigenje mu biheruka birimo FIFA The Best na European Best Player Of The Year.

Mbappe na Varane nabo barahabwa amahirwe kuko bagize uruhare runini mu gutuma Ubufaransa bwegukana igikombe cy’isi mu Burusiya batsinze Croatia ibitego 4-2 ku mukino wa nyuma.

Modric yari amaze iminsi yigaranzura Cristiano Ronaldo na Mohamed Salah gusa kuri iyi nshuro siko bimeze kuko agiye guhangana n’abakinnyi bamutwaye igikombe cy’isi.

Abakinnyi 3 bazavamo uzegukana Ballon d’Or ntibaratangazwa,gusa aya makuru yagiye hanze ni agaragaza uko bihagaze mu matora kugeza ubu.



Messi na Ronaldo bashobora kutazagaragara mu bakinnyi 3 bazatoranywamo uzegukana Ballon d’Or

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa