skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yahaye ubutumwa bukomeye amakipe asigaye muri UEFA Champions League nyuma yo gutsinda Atletico Madrid

Yanditswe: Wednesday 13, Mar 2019

Sponsored Ad

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo waraye ashimangiye ko ari umwami wa UEFA Champions League ubwo yatsindaga Atletico Madrid ibitego 3 wenyine,yatangaje ko amakipe bazahura agomba kurya ari menge kuko yaje muri Juventus kuyikorera ibyayinaniye mbere.

Sponsored Ad

Ronaldo waraye akoze benshi mu bakunzi ba ruhago ku mutima kubera ishyaka rikomeye yagaragaje ryamufashije gutsinda Atletico Madrid ibitego 3 byafashije Juventus gusezerera Atletico,yavuze ko yaje muri Juventus kuyihesha UEFA Champions League iheruka mu mwaka wa 1996.

Yagize ati “Ryari ijoro ry’igitangaza atari ukubera ibitego natsinze gusa ahubwo kubera ishyaka twagaragaje.Niko tugomba gukina kugira ngo dutware UEFA Champions League. Juventus yanzanye hano kugira ngo nyifashe gukora ibitarakozwe n’abandi mbere.”

Cristiano Ronaldo wavugirijwe induru n’abafana ba Atletico Madrid mu mukino ubanza akabereka intoki 5 zigaragaza UEFA Champions League yatwaye,yababaje aba bafana ubwo yatsindiraga Juventus ibitego 3-0 yaraye ibatsinze.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa