skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto yshyize hanze yaamaza utwenda tw’imbere [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 14, Sep 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya Juventus,Cristiano Ronaldo, yashyize hanze amafoto yambaye utwenda tw’imbere dukorwa n’uruganda rwe rwa CR7,yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga hirya no hino ku isi.

Sponsored Ad

Ronaldo usanzwe azwiho kubaka umubiri cyane,yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera aya mafoto yashyize hanze yamamaza utu twenda tw’imbere tumwitirirwa.

Ubwo yafatwaga amashusho yo kwamamaza utu twenda tw’imbere,Ronaldo yavuze ko iyi myenda y’imbere imwitirwa ikoze neza ndetse ikunzwe na benshi mu bari kuyigura.

Yagize ati “Imyenda y’imbere nirwo rufunguzo rwo kwambara neza kandi igufasha kumererwa neza.iyi myenda y’imbere mishya ndi kwamamaza ikoze neza ndetse ifite amabara nkunda cyane.”

Ubuhanga bwa Ronaldo mu kibuga bukomeje kumufasha no gutera imbere mu bucuruzi aho kugeza ubu uyu rutahizamu afite inganda zikora imyenda zimwitirirwa ndetse n’amahoteli.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa