skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yageneye impano idasanzwe abakobwa bakinira Portugal U17 anabaha ubutumwa bukora ku mutima

Yanditswe: Tuesday 29, Oct 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Juventus,Cristiano Ronaldo yatunguye abakobwa bakina mu ikipe ya Portugal y’abatarengeje imyaka 17 abagenera impano y’inkweto zo gukinana kuri wese ndetse abandikira ibaruwa irimo ubutumwa bukora ku mutima.

Sponsored Ad

Ronaldo yakoze ibi mu rwego rwo gushimira aba bakobwa baherutse kwitwara neza bagakatisha itike iberekeza mu mikino ya Euro 2020.

Ronaldo yahaye aba bakobwa inkweto zo gukinana zo mu bwoko bwa Mercurial speed Boot asanzwe akoresha arangije abagira inama yo gukomeza gukora cyane no guhangana kugira ngo bazabashe kugera ku nzozi zabo.

Ronaldo yagize ati “Mboherereje izi nkweto z’ubwoko bwa Mercurial Speed nizeye ko zizabafasha kugera ku nzozi zanyu.Nkiri muto nari mfite inzozi zoroshye ariko zitangaje.Ntabwo ari za nzozi mugira iyo musinziriye ahubwo ni za zindi uba ukeneye kugeraho zituma utagoheka nijoro.

Nifuzaga kuzaba umukinnyi ukomeye ku isi mu mupira w’amaguru.Ubuzima bwanjye nabuhariye izo nzozi,Gym n’imyitozo,nkora buri kimwe cyose kugira ngo nzazikabye.Ni iby’ingenzi kugira inzozi ndetse n’iby’agaciro gakomeye cyane gukora cyane kugira ngo uzikabye.Nageze ku nzozi zanjye kandi namwe mwabigeraho.”

Ronaldo yasabye aba bakobwa gukora cyane kugira ngo babashe kugera kuri izi nzozi zabo ubwo yabohererezaga izi nkweto zo gukinisha.


Ibaruwa Cristiano Ronaldo yageneye abakobwa bakinira Portugal U17 yahaye n’inkweto zo gukinisha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa