skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yahaye abakozi bo muri Hoteli yo mu Bugereki ishimwe rya miliyoni 18 FRW kubera akantu koroheje bamukoreye

Yanditswe: Monday 24, Jun 2019

Sponsored Ad

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo ukunze gukora udushya dutandukanye hanze y’ikibuga,yatunguye benshi mu bakozi bo muri Hoteli yitwa Westin Resort y’ahitwa Costa Navarino,ubwo yabahaga akayabo k’ibihumbi 18 by’amapawundi ngo bayagabane kubera ko bamurindiye umutekano ari koga muri pisine we n’umukunzi we n’abana be.

Sponsored Ad

Ronaldo yashimishijwe cyane n’uko abakozi b’iyi Hoteli bamurinze aba paparrazzi bashakaga kumufotora ari kuri pisine,niko guhita abahereza aka kayabo ngo bagabane.

Nta foto n’imwe yashyizwe hanze ubwo Cristiano Ronaldo yari mu bugereki kubera ahanini ukuntu aba bakozi b’iyi hoteli yari acumbitsemo bitwaye neza bakamurinda aba paparazzi bakunze kwinjira ahantu hasohokeye ibyamamare bakabifotora barangiza bakagurisha amafoto.

Ronaldo usigaye akunda gusohokera mu Bugereki cyane ko n’umwaka ushize yari yabikoze,akunze guhereza aba bakozi b’iyi Hoteli amafaranga kuko ngo bagira ibanga kandi bagakora akazi kabo neza.




Cristiano Ronaldo yashimiye abakozi ba Hoteli bamurinze ko abapaparrazzi baza kumwicira ibihe byiza yagiranye n’umuryango we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa