skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yahaye igisubizo gitangaje abamugereranya na Mohamed Salah

Yanditswe: Thursday 24, May 2018

Sponsored Ad

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo yahaye gasopo abamugereranya na Mohamed Salah ko we nta mukinnyi ahwanye nawe mu bo bamugereranya nabo bose.

Sponsored Ad

Uyu munyabigwi w’ikipe ya Real Madrid yabwiye ikinyamakuru Metro ko abantu bakunda kumugereranya n’abakinnyi batandukanye ariko we ubwe abona nta muntu bahwanye mu kibuga.

Ronaldo yavuze ko ari ntagereranywa

Yagize ati “Turatandukanye cyane.Abantu bakunda nkungereranya n’abandi bakinnyi ariko nta mukinnyi n’umwe tumeze kimwe.Salah akinisha ukuguru ku ibumoso ngakinisha ukw’iburyo,ndi muremure akaba mugufi kandi ntabwo azi gukinisha umutwe nkanjye. Mohamed Salah yagize umwaka mwiza ndetse yitwaye neza gusa reka tuzarebe ku wa Gatandatu.”

Ibyo Ronaldo yatangaje bihuye n’iby’umutoza wa Liverpool Jurgen Klopp yatangaje ko Ronaldo ntaho ahuriye na Salah kuko uyu musore wa Real Madrid amaze imyaka myinshi atsinda ndetse yitwara neza mu buryo bugaragarira buri wese mu gihe Mo Salah ariwo mwaka wa mbere yiyeretse isi yose.

Mohamed Salah yatsinze ibitego 44 mu mwaka we wa mbere akinnye mu ikipe ya Liverpool mu gihe Cristiano Ronaldo amaze gutsinda ibitego 15 mu mikino ya UEFA Champions League y’uyu mwaka ndetse mu mikino 25 ya La Liga yakinnye,yatsinze ibitego 24.

Mohamed Salah yagize umwaka mwiza none batangiye kumugereranya na Ronaldo

Kugereranya Salah na Ronaldo bikomeje gufata indi ntera kuko bazahurira ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League ku wa Gatandatu saa 20:45 mu mugi wa Kiev.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa