skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yahaye ubutumwa bukomeye abavuze ko yitwaye nabi mu matsinda ya UEFA Champions League uyu mwaka

Yanditswe: Thursday 13, Dec 2018

Sponsored Ad

Umwami wa UEFA Champions League,Cristiano Ronaldo yatangaje ko nubwo atatsinze ibitego byinshi mu matsinda, irushanwa rya UEFA Champions League rigeze aharyoshye ndetse yiteguye gufasha Juventus gukora mu jisho ikipe iyo ariyo yose bazahurira muri 1/16 cy’irangiza.

Sponsored Ad

Nyuma yo gutsindwa na Young Boys mu mujyi wa Bern ibitego 2-1,Ronaldo yabwiye abanyamakuru ko igice kiryoshye cya UEFA Champions league kigeze ariyo mpamvu biteguye kurindimura ikipe yose bazatombora muri 1/16 cy’irangiza muri tombola izaba ku wa mbere mu mujyi wa Nyon mu Busuwisi.

Ronaldo amaze gutwara UEFA Champions League 5

Yagize ati “Igice cyiza cya UEFA Champions League kirageze ndetse nizeye ko twiteguye neza kwitwara neza.Ndatuje cyane kuko nzi imbaraga z’iyi kipe ndetse n’izanjye.Nakagombye kuba naratsinze ibitego byinshi ariko uyu ni umupira w’amaguru.Ubu tugiye kwitegura umukino uzakurikiraho.”

Ronaldo yagiye yigaragaza cyane mu mikino yo gukuranamo mu marushanwa 3 aheruka ya UEFA Champions League,bituma afasha Real Madrid kwegukana ibikombe 3 byikurikiranya.

Cristiano Ronaldo amaze gutwara ibikombe bya UEFA Champions League 5 ndetse abigizemo uruhare runini bituma benshi bemeza ko ariwe mwami wa UEFA Champions League.

Juventus ishobora gutumbora imwe mu makipe yabaye aya kabiri mu matsinda arimo Schalke, Atletico Madrid, Tottenham, Liverpool, Ajax na Lyon.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa