skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yahaye ubutumwa bukomeye umuhungu we wavuze ko azamurusha ibigwi muri ruhago

Yanditswe: Friday 21, Sep 2018

Sponsored Ad

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo yabwiye umuhungu we w’imfura Cristiano Jr ko bitazamworohera kugera ikirenge mu cye nubwo ku myaka ye akomeje kwereka benshi ko bishoboka.

Sponsored Ad

Uyu muhungu wa Cristiano Ronaldo uherutse gusinyira Juventus y’abatarengeje imyaka 9 ndetse agatanga se kubona ibitego,yamubwiye ko yifuza kumurenga mu mupira w’amaguru agakora ibirenze ibyo amaze kugeraho gusa Ronaldo yabwiye Bein sports ko bizamusaba kwiyuha akuya.

Ronaldo yabwiye umuhungu we ko bizamugora kugera ku bigwi bye

Yagize ati “Nizeye ko umuhungu wanjye Cris azaba nkanjye.Yavuze ko yifuza kuzaba umukinnyi mwiza kundusha gusa biragoye.Nishimiye ko natsinze nawe agatsinda.Ari gukina muri Juventus kandi yatangiye neza kundusha.”

Cristiano Jr yakoze agashya ubwo mu mukino wa mbere yakinnye mu batarengeje imyaka 9 yatsindaga ibitego 4 ndetse yongera gutsinda igitego mu mukino wakurikiyeho mu gihe papa we yamaze imikino 3 adatsinda muri Juventus nkuru abona ibitego 2 mu mukino wa 4,agira ibyago ahabwa ikarita itukura mu mukino wa mbere wa UEFA Champions League yakiniraga iyi kipe yo mu Butaliyani.


Cristiano Jr yavuze ko ashaka kurusha se ibigwi mu mupira w’amaguru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa