skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yakiriwe n’uruvunganzoka rw’abafana ba Juventus ubwo yageraga ku kibuga cyayo[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 16, Jul 2018

Sponsored Ad

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo yakiriwe nk’umwami mu mujyi wa Turin ubwo abafana uruvunganzoka bazindutse baza ku kibuga cya “Allianz Stadium” cya Juventus aje gukora ikizamini cy’ubuzima mbere yo gusinya imyaka ine.

Sponsored Ad

Ronaldo bivugwa ko yatanzweho akayabo ka miliyoni zisaga100 z’amayero,yakoze ikizamini cy’ubuzima uyu munsi ku bitaro bya J Medical, ndetse byitezwe ko arerekwa abafana mu masaha ya nyuma ya saa sita.

Mu kumwerekana nibwo hitezwe abafana benshi baruta abazindutse baza kumwakira aje gukora imyitozo ndetse biravugwa ko uyu munsi Juventus irara igaruje amafaranga yaguze Ronaldo.

Cristiano Ronaldo yari amaze imyaka 9 akinira Real Madrid ndetse yayifashije kwegukana ibikombe bigera kuri 16,ayitsindira ibitego 451 mu mikino 438 yayikiniye.












Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa