skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yakoze agashya mu rugamba rwo kwigaranzura Mayorga wamushinje kumufata ku ngufu

Yanditswe: Saturday 13, Oct 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu Cristiano Ronaldo ukinira Juventus yahisemo gushora akayabo ka miliyoni y’amadolari ku ikipe ikomeye y’abanyamategeko,abaganga b’inzobere ndetse n’aba kabuhariwe muri PR,mu rugamba rwo guhangana n’umugore witwa Kathryn Mayorga wamushinje kumufata ku ngufu mu mwaka wa 2009 ubwo bahuriraga muri Hotel palms muri Las Vegas.

Sponsored Ad

Ronaldo wahakanye yivuye inyuma ko yafashe ku ngufu Kathryn Mayorga,yatangiye kwitegura guhangana nawe mu rubanza cyane ko aramutse ahamwe n’ibi byaha yahura n’akaga gakomeye karimo kwamburwa amasezerano yari afitanye n’ama kompanyi akomeye yamamariza arimo Nike na EA Sports.

Ronaldo yahaye akazi ikipe ikomeye y’abanyamategeko kugira ngo yigaranzure Mayorga

Ronaldo yatangiye gushaka abahanga cyane mu mategeko kugira ngo yigaranzure uyu mugore ndetse biravugwa ko amaze gushora akayabo ka miliyoni , kugira ngo yikureho iki gisebo yashyizweho n’uyu Mwarimu Mayorga wahoze ari umunyamideli ubwo bahuriraga Las Vegas 2009.

Ronaldo w’imyaka 33 yemeye ko yaryamanye na Mayorga mu mujyi wa Las vegas, ariko babikoze babyumvikanyeho,ariko bikarangira uyu mugore ashatse kumusebya gusa ibinyamakuru by’i Burayi byavuze ko iki cyamamare cyiteguye kurekura akayabo,uyu mugore agaceceka.

Mu butumwa yahaye abakunzi be kuri Instagram,Ronaldo yavuze koi bi birego bya Mayorga bigamije kumwicira izina yubatse yiyushye akuya ndetse ko uyu mugore yifuza kwamamara abinyujije ku izina rye.

Ushinzwe kuburanira Cristiano Ronaldo Peter Christiansen yavuze ko impapuro ikinyamakuru Der Spiegel cyo mu Budage cyerekanye ko ari ibihamya by’uko Ronaldo yafashe ku ngufu uyu mukobwa ari ibihimbano ndetse bagiye kwitabaza inkiko kugira ngo arenganurwe.

Ronaldo yamaze gukora ikipe ikomeye yo kumuburanira ndetse biravugwa ko yiteguye gushora agatubutse kugira ngo yivune uyu mugore.

Ibitekerezo

  • Ariko Abazungu we! Umurenge gusa uzajyana ubibagiza gukinga! Ubu se uru rubanza ruragomba ikipe y,abanyamategeko ngo arutsinde!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa