skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yakoze igikorwa kigayitse nyuma yo kongera gusimbuzwa hakiri kare n’umutoza Maurizio Sarri [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 11, Nov 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yatangiye guhangana n’umutoza Maurizio Sarri wongeye kumusimbuza mu kibuga mu mukino baraye bakinnyemo na AC Milan muri Serie A, bituma arakara yanga kujya ku ntebe y’abasimbura nyuma aza gufata imodoka ye ataha umukino utarangiye.

Sponsored Ad

Cristiano Ronaldo uri kugenda asubira inyuma kubera imyaka ye igeze kuri 34,yaraye akoze igikorwa kigayitse ubwo yasimbuzwaga ku munota wa 55 mu mukino wa shampiyona ikipe ye ya Juventus yaraye itsinzemo AC Milan igitego 1-0,aho yahise yinjira mu rwambariro ndetse biravugwa ko yatashye umukino utarangiye kubera uburakari.

Paulo Dybala wamusimbuye niwe watsinze igitego kimwe rukumbi Juventus yatsinze AC Milan bituma ikomeza kuyobora shampiyona imbere ya Inter Milan.

Ronaldo yagaragaje ko atishimiye iki cyemezo cy’umutoza we Maurizio Sarri niko gusohoka arakaye cyane ahita yerekeza mu rugo aho kujya ku ntebe y’abasimbura nkuko bigenda ku mukinnyi usimbuwe.

Ronaldo yazamuye ukuboko mu rwego rwo kwereka umutoza Sarri watangiye kumusimbuza uko yiboneye ko atishimye na gato.

Iyi n’inshuro ya kabiri Ronaldo asimbujwe yikurikiranya kuko mu mukino wa UEFA Champions uheruka kubahuza na Lokomotiv Moscow kuwa 3 w’icyumweru gishize nabwo yarasimbujwe biramurakaza.

Mu ijoro ryakeye nibwo Ronaldo yasimbujwe hakiri kare kuva yagera mu ikipe ya Juventus avuye muri Real Madrid mu mwaka ushize.

Nkuko ikinyamakuru Sky Italia cyabitangaje,Ronaldo yatashye mu rugo umukino utarangiye, nyuma yo gusimbuzwa na Sarri.Bamwe bemeza ko yari akwiriye gutanga umwanya cyane ko uwamusimbuye yahise atsinda igitego.

Maurizio Sarri yabwiye abanyamakuru ko uyu munya Portugal afite imvune ariyo mpamvu akomeje kumusimbuza hakiri kare ndetse avuga ko nta kibazo bafitanye.

Yagize ati “Twashimira Ronaldo kuba yiyemeje kubana natwe mu ijoro ryari ritoroshye.yakoze ibishoboka byose ngo akine ariko nabonye atameze neza mbona ko icyaba cyiza aruko twamusimbuza.Ni ibintu bisanzwe ko umukinnyi atishimira kuva mu kibuga cyane iyo yakoze ibishoboka byose ngo akigumemo.

Mu kwezi gushize yagize akabazo k’imvune ari mu myitozo kari gutuma umusaruro we utaba mwiza.Muri iyi minsi ntabwo ahagaze neza.Abakinnyi bose iyo basimbujwe barababara ariko byababaza umutoza kurushaho igihe abonye umukinnyi asimbuwe ntababare.”



Ronaldo yarakariye cyane Maurizio Sarri wamusimbuje

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa