skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yandagaje Lionel Messi bikomeye amusaba kumusanga mu Butaliyani

Yanditswe: Tuesday 11, Dec 2018

Sponsored Ad

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo ukinira Juventus yabwiye abanyamakuru ko adakumbuye Messi ndetse we amaze kuzenguruka hose yerekana ubuhanga bwe mu gihe uyu munya Argentina we yiziritse muri Espagne gusa.

Sponsored Ad

Cristiano Ronaldo yasabye Lionel Messi kuva muri FC Barcelona akamusanga mu Butaliyani naho akigaragaza nkuko abikora muri Espagne mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa La Gazzetta dello Sport wamubajije niba akumbuye Lionel Messi.

Cristiano Ronaldo yasabye Messi kumusanga mu Butaliyani

Yagize ati “Birashoboka ko Messi ankumbuye.Nakinnye muri Portugal,mu Bwongereza muri Espagne no mu Butaliyani ndetse nitwara neza no mu ikipe y’igihugu ariko we aracyari muri Espagne.Birashoboka ko ankeneye cyane.

Kuri njye ubuzima ni uguhangana kandi nkunda gushimisha abantu.Nakwishimira ko ansanga mu Butaliyani,akigaragaza nkuko nabigenje kugira ngo yumve guhangana ariko atabishaka nta kibazo.Ni umukinnyi mwiza cyane ndetse n’umuhungu mwiza gusa njye nta kintu nkumbuye aha ngaha.”

Cristiano Ronaldo yavuze ko adahanganye na Messi kuko we yishimira ko amakipe yose yanyuzemo yayitwayemo neza ndetse ngo ntakunda umuntu umugereranya n’abandi kuko ibyo yakoze bimuha ijabo n’ijambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa