skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yandikiye ibaruwa ikora ku mutima abafana ba Real Madrid

Yanditswe: Wednesday 11, Jul 2018

Sponsored Ad

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo yaraye ashyize akadomo ku myaka 9 y’intsinzi yari amaze mu ikipe ya Real madrid aho yandikiye ibaruwa ikora ku mutima abafana b’iyi kipe bamushyigikiye kuva yayigeramo mu mwaka wa 2009 avuye muri Manchester United akayifasha gutwara ibikombe 16 ndetse akayitsindira ibitego 450.

Sponsored Ad

Muri iyi myaka 9 y’umugisha Cristiano Ronaldo yari amaze muri Real Madrid yakoze agashya aba umukinnyi watsindiye ibitego byinshi mu mateka yayo ndetse abasha kwegukana Ballon d’Or 4 ziyongera kuyo yabonye ari muri Manchester United.

Ubwo Ronaldo yerekwaga abafana ba Real madrid mu mwaka wa 2009

CR7 yabwiye abafana ba Real Madrid ko iyi kipe izamuhora ku mutima ndetse yamukoze ku mutima igihe cyose yayimazemo ndetse abashimira ibyo bamufashije kugeraho.

Yagize ati “Iyi myaka maze nkina muri Real Madrid,mba mu mujyi wa Madrid niyo nishimye cyane mu buzima bwanjye.Icyo mfite mu mutima wanjye ni ibyishimo n’umunezero ku bw’urukundo nabonye mu mujyi wa Madrid.Ndabashimira buri wese ku bw’urukundo no kwitabwaho nagaragarijwe.

Ndatekereza ko Iki ari cyo gihe nyacyo nifuje guhindura ubuzima niyo mpamvu nasabye ubuyobozi ko bwanyemerera nkajya gushakira ahandi.Ndasaba abakunzi bacu ko mwakwishimira uyu mwanzuro nafashe.

Imyaka 9 nari maze muri Real Madrid yari iy’ibyishimo gusa.N’imyaka y’ibyishimo kuri njye, ariko yangoye kuko Real Madrid ni ikipe isaba byinshi gusa nishimiye umupira mu buryo bwihariye.Nakinanye n’abakinnyi b’abahanga cyane ndetse n’abafana bacu bari ab’ingenzi kandi dufatanyije twabashije kwegukana UEFA Champions League inshuro 3 twikurikiranya.

Real Madrid yankoze ku mutima njye n’umuryango wanjye niyo mpamvu nshaka kuyishimira by’umwihariko ,ngashimira perezida,abakinnyi twakinannye,abatoza,abaganga,n’abandi bakozi bose batumye tugera ku ntsinzi.”

Ronaldo wari umaze imyaka 9 muri Real Madrid,yayisezeyeho ku munsi w’ejo ayitsindiye ibitego 450 mu mikino 438 harimo hat tricks 44, yerekeza muri Juventus aho yasinye amasezerano y’imyaka 4 akazajya ahembwa akayabo ka miliyoni 30 z’amayero ku mwaka ni ukuvuga ibihumbi 500 by’amapawundi ku cyumweru.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa