Kigali

Cristiano Ronaldo yanze umutoza Juventus yifuzaga ko asimbura Allegri

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 20 May 2019 Yasuwe: 4741

Rutahizamu Cristiano Ronaldo uvuga rikijyana mu ikipe ya Juventus,biravugwa ko yanze ko ubuyobozi bw’iyi kipe buha akazi umutoza Antonio Conte wigeze kuyitoza akayivamo yerekeza mu ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani.

Ikipe ya Juventus yatangiye gushaka umutoza mushya usimbura Massimiliano Allegri uherutse kwirukanwa kubera kunanirwa gutwara igikombe cya UEFA Champions League,ariyo mpamvu yari yatangiye kuganiriza Umutaliyani Antonio Conte ngo imuhe akazi.

Ikinyamakuru La Repubblica cyatangaje ko Ronaldo yabujije ubuyobozi bwa Juventus kuzana umutoza Conte w’imyaka 49 kugira ngo asimbure Massimiliano Allegri.

Ronaldo ngo ntiyifuza umutoza ukina yugarira ariyo mpamvu adakozwa umutoza Antonio Conte umaze umwaka nta kazi afite nyuma yo kwirukanwa na Chelsea mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino.

Ronaldo yabwiye ubuyobozi bwe ko imikinire yo Conte yo kugarira atayikunda ariyo mpamvu atamwifuza cyane ko yifuza ko bajya bakina basatira cyane.

Nubwo uyu munya Portugal w’imyaka 34 yanze Conte,yatwaye ibikombe bya Serie A mu myaka 4 yamaze muri iyi kipe ya Juventus gusa nawe ntiyashoboye kuyihesha igikombe cya UEFA Champions League yifuza cyane.

Antonio Conte yatwaye igikombe cya Premier League na FA Cup mu mwaka umwe yamaze mu ikipe ya Chelsea FC.

Mauricio Pochettino niwe mutoza uhabwa amahirwe yo gutoza ikipe ya Juventus mu mwaka w’imikino utaha,gusa aka kazi agahanganiye na Maurizio Sarri ushobora kwirukanwa muri Chelsea agahita yinjira muri iyi kipe.


Ronaldo yanze ko Antonio Conte ahabwa akazi ko gutoza Juventus

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Fernando Torres wasezeye ku mupira w’amaguru yavuze umukinnyi umwe mubo...

Rutahizamu Fernando Torres wubatse izina mu ikipe ya Liverpool no muri...
24 June 2019 Yasuwe: 3203 0

Umutoza wa Rayon Sports Robertinho yizihije isabukuru y’amavuko ari kumwe...

Umutoza wa Rayon Sports , Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo, uri uri mu...
24 June 2019 Yasuwe: 2409 1

Rayon Sports yatumiye perezida Kagame kuzaza kureba umukino wa nyuma...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports burifuza ko nyakubahwa perezida Kagame...
24 June 2019 Yasuwe: 3040 1

Tanzania na Kenya zagaragaje urwego rwo hasi cyane mu gikombe...

Tanzania yatsinzwe ibitego 2-0 na Senegal mu mukino yakozemo amakosa menshi...
24 June 2019 Yasuwe: 1470 0

Rayon Sports izacakirana na AS Kigali muri ½ cy’igikombe cy’Amahoro nyuma yo...

Ikipe ya Rayon Sports yongeye gutombora AS Kigali muri ½ cy’irangiza...
23 June 2019 Yasuwe: 4406 0

Abakinnyi ba Manchester United basabye ubuyobozi bwa Manchester United...

Abakinnyi bakomeye mu ikipe ya Manchester United ndetse n’umutoza wayo Ole...
23 June 2019 Yasuwe: 5932 0