Kigali

Cristiano Ronaldo yaririye kuri TV kubera amashusho ya se yabonye ku nshuro ya mbere

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 September 2019 Yasuwe: 10040

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yarize cyane ubwo umunyamakuru Piers Morgan yamwerekaga bwa mbere amwe mu mashusho ya se, Jose Dinis Aveiro, wari warazahajwe n’inzoga amushimagiza ko azaba umukinnyi ukomeye agapfa mbere y’uko uyu rutahizamu yamamara.

Cristiano Ronaldo yatunguwe n’aya mashusho yabonye ku nshuro ya mbere avuga ko bimubabaza kuba se yaramubonagamo icyizere cyo kuzaba umukinnyi ukomeye ariko agapfa atabonye aho abica bigacika.

Ronaldo yaraye abwiye Morgan ko ababazwa cyane no kuba papa we yarapfuye muri 2005 ku myaka 52 atabonye ukuntu yabaye icyamamare mu mupira w’amaguru.

Umunyamakuru Piers Morgan ukorera ITV yagaragaje aya mashusho ya se wa Cristiano Ronaldo wari wicaye ku ngazi z’iwe avuga ko umuhungu we afite ubushake ndetse azaba umukinnyi ukomeye.

Ronaldo akimara kubona aya mashusho yarize arangije aravuga ati “Sinigeze mbona aya mashusho[video].Biratangaje.Ndatekereza ko iki kiganiro cyari gisekeje gusa sinari niteze kurira.Sinigeze mbona aya mashusho.Ngomba kuyatwara nkayereka umuryango wanjye.

Sinari nzi papa ijana ku ijana.Yari umusinzi cyane.Sinigeze mvugana nawe na rimwe ngo tugirane ikiganiro gisanzwe.Byari bigoye.”

Papa wa Ronaldo yapfuye yishwe n’umutima muri 2005 ubwo uyu mukinnyi yari afite imyaka 20,ntiyabasha kubona ibigwi yagezeho mu mupira w’amaguru.





Ronaldo yaririye kuri ITV live ubwo yerekwaga amashusho ya se atabonye

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble mazina

    Niko bigenda.It is emotion iyo twibutse ababyeyi bacu bashaje.Na Yesu Umwana w’Imana yararize bamubwiye ko inshuti ye Lazaro yapfuye.Tuzagira amarira kugeza igihe Imana izazanira Paradizo kandi si kera.Nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe 21:4,Urupfu n’Indwara bizavaho burundu mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13.Ariko izaturwamo gusa n’abantu bumvira Imana kandi ntibibere mu gushaka ibyisi gusa.Ibyo bizaba nta kabuza.Imana yabivuze nta na rimwe ijya ibeshya.It is a matter of time.

    1 month ago

Inzindi nkuru

Ku rutonde rw’abakinnyi 10 ba mbere beza b’ikinyejana cya 21,Lionel Messi...

Umunya-Argentine Lionel Andres Messi ukinira FC Barcelona yo mu gihugu cya...
21 October 2019 0

Abakinnyi 30 bazavamo uwegukana Ballon d’Or bamaze kumenyekana

Muri uyu mugoroba wo kuri uyu wa Mbere taliki ya 21 Ukwakira...
21 October 2019 Yasuwe: 429 0

Umugabo wagenderaga mu mutaka yaparitse mu kibuga rwagati ahagarika umukino...

Umugabo utavuzwe amazina yakoze amahano amanukira mu mutaka [parachute]...
21 October 2019 Yasuwe: 2273 0

Musanze FC yahaye umutoza wayo umukoro ukomeye kugira ngo atabare akazi ke...

Umutoza wa Musanze FC Amars Niyongabo yabwiwe ko natabona amanota 7 mu...
21 October 2019 Yasuwe: 878 0

Rayon Sports yahanitse ibiciro byo kwinjira ku mukino izakiramo Bugesera...

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gushyira ahagaragara ibiciro byo kwinjira ku...
21 October 2019 Yasuwe: 2120 0

Sugira Ernest yatangaje impamvu yitwara neza mu ikipe y’igihugu kurusha muri...

Rutahizamu Sugira Ernest ukomeje kwigarurira imitima y’abakunzi ba ruhago...
21 October 2019 Yasuwe: 2089 0