skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yasabye ko UEFA Champions League yahindurirwa izina ikamwitirirwa

Yanditswe: Monday 28, May 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Cristiano Ronaldo yasabye UEFA ko yahindura izina rya UEFA Champions League ikayita ’CR7 Champions League’ kubera ibikorwa by’indashyikirwa amaze kurikoreramo.

Sponsored Ad

Uyu munya Portugal w’imyaka 33 yabwiye abanyamakuru ko kubera amateka amaze kwandikira muri iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo I Burayi,bagakwiriye kurihindurira izina bakarimwitirira.

Ronaldo yasabye ko UEFA Champions Legue imwitirirwa

Nyuma yo kurangiza UEFA Champions League ayoboye abatsinze ibitego byinshi ndetse akanayegukana,Ronaldo yabwiye abanyamakuru ko iki cyari cyo gihe cyo kugira ngo iri rushanwa rihindurirwe izina.

Yagize “Ninde wongeye gutsinda ibitego byinshi?,UEFA Champions League yagahinduriwe izina ikitwa ’CR7 Champions League’ kuko maze kuyitwara inshuro 5 kandi nongeye kuyobora abatsinze ibitego byinshi,nta mpamvu yo kurakara.”

Ronaldo yafashijeReal Madrid gutsinda Liverpool ibitego 3-1,bituma agera ikirenge mu cya Alfred di Stefano na Paolo Maldini batwaye UEFA Champions League 5.Umukinnyi umaze gutwara UEFA Champions League nyinshi ni Francisco Gento ufite 5.

Ronaldo niwe umaze kumara imyaka myinshi ayoboye abatsinda ibitego,kuko uyu mwaka ubaye uwa 7 ayobora ba rutahizamu muri buri rushanwa rya Champions League.

Kuri ubu Cristiano Ronaldo amaze gutsinda ibitego 120 muri UEFA Champions League,aho Arusha Messi umukurikiye ibitego 20 byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa