skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yashwanye na bamwe mu bakinnyi ba Real Madrid

Yanditswe: Tuesday 29, May 2018

Sponsored Ad

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo yashwanye na bamwe mu bakinnyi bakuze muri Real Madrid,nyuma yo gutangaza ko agiye kuva muri Real Madrid kandi ikipe yari mu birori byo kwishimira igikombe cya UEFA Champions League batwaye bamaze gutsinda Liverpool ibitego 3-1.

Sponsored Ad

Nyuma y’umukino wa nyuma wa UEFA Champions League Real Madrid yatsinzemo Liverpool ibitego 3-1,Cristiano Ronaldo yatangarije abanyamakuru ko ashobora kuva mu ikipe ya Real Madrid ndetse byari byiza kuyikinira,bibabaza bamwe mu bakinnyi bagenzi be bamunenze ko yishe ibyishimo byabo.

Ronaldo ntiyishimiwe na bagenzi be

Ikinyamakuru Sport cyatangaje ko bamwe mu bakinnyi bakuru muri Real Madrid babwiye nabi Cristiano Ronaldo,kubera kwica ibirori byo kwishimira igikombe,kuko abakinnyi bamukunda baciwe intege n’aya makuru bituma batishimira ibi birori.

Ronaldo yatangaje ko yifuza kuva muri Real Madrid kubera ko abakinnyi bahora bahanganye Lionel Messi na Neymar bongerewe umushahara bagera ku bihumbi birenga 600 ku cyumweru mu gihe we akiri ku bihumbi 350 by’amapawundi buri cyumweru aho yifuza ko Real Madrid yamwongeza.

Ronaldo amaze amezi 3 atavugana na Marcelo wari inshuti ye magara,nyuma y’uko uyu munya Brazil atangaje ko Messi ari umukinnyi mwiza ku isi.

Ronaldo ntiyashimishijwe no kuba Real Madrid ishaka Neymar ndetse biravugwa ko ababajwe no kuba itangazamakuru riri gushimagiza igitego cya mbere Bale yatsinze Liverpool kurusha icyo yatsinze Juventus.

Ronaldo yishe ibyishimo by’abakinnyi ba Real Madrid

Nubwo Ronaldo yivuguruje akabwira abafana ko umwaka utaha azaba ari muri Real Madrid,benshi bakomeje kwibaza ku hazaza he cyane ko yifuza amafaranga menshi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa