skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yashyize atangaza impamvu nyamukuru yamukuye muri Real Madrid

Yanditswe: Monday 29, Oct 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya Juventus Cristiano Ronaldo yashyize atangaza ko impamvu nyamukuru yatumye ava muri Real Madrid yari amaze imyaka 9 akinira akerekeza muri Juventus ari ukubera perezida Florentino Perez wari usigaye amufata nk’igicuruzwa aho kumufata nk’umukinnyi.

Sponsored Ad

Ronaldo w’imyaka 33 yabwiye ikinyamakuru France Football ko abatekereza ko yavuye muri Real Madrid kubera kwagura kwa Zineine Zidane bibeshya,kuko yayivuyemo kubera agasuzuguro ka Perez washakaga kumukuramo amafaranga menshi kurusha kumufata nk’umukinnyi.

Yagize ati “Ntabwo icymezo cyo kuva muri Real Madrid nagitewe no kwegura kwa Zidane gusa byamfashije gutekereza ku mwuka mubi wari mu ikipe.Nabonye perezida w’ikipe atakinyishimira nkuko byari bimeze nkigera muri Real Madrid.Imyaka 4 cyangwa 5 ibanza nafatwaga nka Cristiano Ronaldo ariko iyakurikiyeho byari bitandukanye.Perezida yambonaga nk’umuntu udakwiye kugenderwaho bituma mfata umwanzuro wo kwigendera.

Ronaldo yavuze ko nubwo yari umunyabigwi ndetse yarakoze agahigo ko kuba umukinnyi watsindiye Real Madrid ibitego byinshi mu mateka yayo,Perezida Perez nta gaciro yari akimuha ndetse yamufataga nk’umuntu ukwiriye kumuha amafaranga.

Yagize ati “Yambonaga nk’igicuruzwa gikomeye ndetse ibyo yambwiraga byose ntibyabaga bimuvuye ku mutima.”

Ronaldo yavuze ko yerekeje muri Juventus agiye gushaka agaciro yambuwe na Perez ndetse kuri ubu afashwe neza mu Butaliyani.



Ronaldo yavuze ko Perez ariwe watumye ava muri Real Madrid akerekeza muri Juventus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa