Kigali

Cristiano Ronaldo yashyize hanze amafoto y’imodoka nziza cyane yaguze akayabo [AMAFOTO]

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 May 2019 Yasuwe: 4098

Rutahizamu wa Juventus,Cristiano Ronaldo yongeye kugaragaza indi modoka nziza cyane ya McLaren Senna hypercar, yaguze nyuma y’ubwoko bwinshi bw’imodoka nziza cyane atunze.

Mu kwezi gushize nibwo byavuzwe ko Cristiano Ronaldo yaguze imodoka ihenze kurusha izindi zabayeho ya Bugatti La Voiture akayabo ka miliyoni 9 n’igice z’amapawundi,ariko yongeye kugura indi ya McLaren Senna hypercar,akayabo k’ibihumbi 750 by’amapawundi.

Iyi modoka nshya ya siporo Cristiano Ronaldo yaguze,ifite umwihariko wo kwihuta cyane ndetse yiswe McLaren Senna hypercar kubera icyamamare mu mukino wa F1 Ayrton Senna.

Ronaldo atunze imodoka zitandukanye zihenze cyane zirimo Rolls-Royce Phantom, Aston Martin DB9,Bentley Continental GTC Speed,Ujn Ferrari 599 GTO na Lamborghini Aventador LP700-4.

Amakuru avuga ko Cristiano Ronaldo agurishije imodoka zose atunze,yatunga ikipe muri Premier League ikamara umwaka nta kibazo ifite.



Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Zinedine Zidane ari gusabirwa kwirukanwa

Nyuma yuko ikipe ya Real Madrid ititwaye neza mu mikino ya mbere yo mu...
20 September 2019 Yasuwe: 890 0

Mama Nick [City Maid] yatangaje ikintu gikomeye agiye gukora kugira ngo...

Umukinnyi wa filime Mukakamanzi Beata uzwi nka Mama Nick muri filime ya...
20 September 2019 Yasuwe: 2632 1

Umwe mu bagore Cristiano Ronaldo yashakaga cyane kugira ngo amwiture ineza...

Umugore witwa Paula Leca ufite abana babiri yamaze gutangaza ko ari umwe...
20 September 2019 Yasuwe: 4325 0

Amavubi yahawe agahimbazamusyi kadasanzwe kugira ngo asezerere Ethiopia...

Minisiteri ya Siporo n’umuco [MINISPOC] ireberera ikipe y’igihugu Amavubi...
20 September 2019 Yasuwe: 2429 0

Ikipe ya Rayon Sports yahaye amahirwe abana bafite impano yo guconga...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahamagariye abana bafite impano yo gukina...
19 September 2019 Yasuwe: 3230 0

Umutoza wa Rayon Sports yamaze kugera mu Rwanda hatangazwa igihe azerekerwa...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kubona umutoza mushya wo gusimbura...
19 September 2019 Yasuwe: 6262 2