skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yashyize hanze ifoto yatumye benshi bacika ururondogoro

Yanditswe: Sunday 31, Mar 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Cristiano Ronald wa Juventus yatumye benshi bacika ururondogoro kubera ifoto yashyize hanze yambaye agakabutura k’imbere gusa avuye mu myitozo ikomeye yo kumufasha gukira imvune yagize.

Sponsored Ad

Cristiano Ronaldo yavunitse kuwa Mbere w’iki cyumweru mu mukino Portugal yanganyije na Serbia 0-0 aho yasohotse ku munota wa 30 w’umukino bituma benshi bemeza ko ashobora gusiba umukino ubanza Juventus ifitanye na Ajax muri ¼ cya UEFA Champions League.

Ronaldo udashaka gusiba uyu mukino,ari gukora ibishoboka byose ngo umunsi nyirizina uzagere yakize neza,abashe gufasha Juventus kwitwara neza imbere ya Ajax yatsinze Real Madrid muri 1/16 cy’irangiza.

Mu myitozo ikomeye Ronaldo ari gukora harimo Gym ndetse ku munsi w’ejo yagaragaye ari koga muri pisine.

Ronaldo wasabwe kumara iminsi 10 adakina, yashyize hanze ifoto yaciye ibintu hirya no hino,avuye muri Gym yuzuyeho icyuya bituma benshi bacika ururondogoro bayivugaho karahava.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa