skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yasubije abamushinje kugirira ishyari Modric na Salah

Yanditswe: Saturday 29, Sep 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Juventus,Cristiano Ronaldo yashimiye Luka Modric na Mohamed Salah batsinze mu bihembo bya FIFA The Best ndetse yibutsa abamushinje kubagirira ishyari bigatuma yanga kwitabira uyu muhango ko afite ibikombe byinshi yegukanye ku giti cye ndetse adakina agamije kwegukana ibikombe ku giti cye.

Sponsored Ad

Uyu rutahizamu ukunzwe na benshi ku isi yavuze ko abamushinje kugira ishyari bigatuma atitabira umuhango wo guhemba abakinnyi bitwaye neza wabereye mu Bwongereza bamubeshyeye kuko yatwaye ibikombe byinshi,atababazwa no kubura igihembo kimwe.

Yagize ati “Ndashimira Luka Modric wegukanye FIFA The best na Mohamed Salah yari akwiriye Puskas Award,kuko yatsinze igitego cyiza.Ibihembo biba ari ibihembo,natwaye byinshi.Nkina kugira ngo ntsinde ntabwo nkina kugira ngo mpabwe ibihembo.Maze imyaka 15 nkina ku rwego rwo hejuru,kandi nishimiye ibyo maze kugeraho muri ruhago.”

Ronaldo ntiyanenze abavuze ko yibwe igihembo cy’igitego cyiza yatsinze Juventus muri Mata uyu mwaka,kuko yemeje ko cyari igitego cyiza cyane.

Ku wa mbere w’iki Cyumweru,Cristiano Ronaldo na Messi ntibitabiriye umuhango wo guhemba abakinnyi bitwaye neza ku isi,byateje urunturuntu mu bantu gusa ku munsi w’ejo nibwo Cristiano Ronaldo yavuze bwa mbere kuri ibi bihembo byatanzwe.


Ronaldo yavuze ko yishimiye ibyo amaze kugeraho mu mupira w’amaguru nta shyari yagiriye Modric na Salah

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa