skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yatangaje benshi kubera ahantu yahuriye n’umutoza mushya wa Juventus

Yanditswe: Sunday 23, Jun 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yatumye benshi bacika ururondogoro kubera ukuntu yakiriye umutoza mushya wa Juventus mu bwato bwe aho yagiye gutemberera mu majyepfo y’Ubufaransa, baganira ku byerekeye uko bazakorana umwaka utaha.

Sponsored Ad

Icyatumye benshi bacika ururondogoro ni ukuntu umutoza w’ikipe nka Juventus ariwe ufata iya mbere akajya kwishakira Ronaldo mu majyepfo y’Ubufaransa kandi ariwe Boss we, bituma benshi bemeza ko afite agaciro mu ikipe kumurusha.

Nkuko ikinyamakuru Calciomercato kibitangaza,uyu mutoza wahoze ari umukozi muri Banki yasanze Cristiano Ronaldo ahitwa French Riviera hahora amahumbezi.

Ntabwo Sarri yasanze Ronaldo muri Hoteli cyangwa ahandi ahubwo yamusanze mu bwato bwe bwite barahaganirira.

Mbere y’uko Sarri ahura na Cristiano Ronaldo yabanje kumusingiza ko ari iby’agaciro kuba agiye gukorana n’umukinnyi wa mbere ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa