skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yatangaje ikintu gikomeye yifuza kugeraho mu mwaka wa 2019

Yanditswe: Tuesday 01, Jan 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu kabuhariwe wa Juventus yatangaje ko yifuza ko uyu mwaka wa 2019 wazarangira amaze kugirwa umwere ku byaha ashinjwa n’umunyamerikakazi Kathryn Mayorga wamushinje ko yamufashe ku ngufu muri 2009.

Sponsored Ad

Ronaldo yatangaje ko yizeye neza ko umwaka wa 2019 uzarangira yaramaze kuba umwere kuri ibi birego aherutse kuregwa n’uyu mugore w’imyaka 34 avuga ko baryamanye babyumvikanyeho yarangiza akamubeshyera ko yamufashe ku ngufu.

Ronaldo w’imyaka 33 yabwiye ikinyamakuru cyitwa Record ko yifuza ko vuba aha ibi birego yarezwe na Mayorga ko yamufatiye muri Hoteli yo mu mujyi wa Las Vegas byarangira vuba ndetse ko yiteguye kugirwa umwere n’inkiko uyu mukobwa yarezemo.

Yagize ati “Birambabaza kubona umuryango wanjye uhangayikishijwe n’ariya makuru y’ibihuha ariko barabizi ko ntakora ikintu kibi kuriya.Ndatuje kandi nizeye neza ko mu minsi mike bizaba byakemutse.

Nyuma y’aho Mayorga yujuje impapuro zo kurega Cristiano Ronaldo muri Nzeri umwaka ushize,urukiko rwo muri Las Vegas rwatangaje ko rugiye gusubukura iperereza kuri ibi byaha byo kumufata ku ngufu.

Mu minsi ishize nibwo Cristiano Ronaldo yanditse ubutumwa kuri twitter ye koi bi birego ari ibihimbano bigamije kumwicira izina ndetse yiteguye kubwira abanyamategeko be bakabikurikirana.

Ronaldo yatangaje ko yizeye ko muri 2019 azagirwa umwere ku birego ashinjwa na Mayorga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa