skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yatangaje ikintu kimufasha gukomeza kwitwara neza kandi akuze

Yanditswe: Saturday 08, Jun 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi Cristiano Ronaldo yanyomoje abantu bakunze kuvuga ko hari izindi mbaraga akoresha kugira ngo akomeze kwitwara neza aho yababwiye ko abifashwa n’imyitozo ndetse no guha agaciro umupira w’amaguru.

Sponsored Ad

Ronaldo uri kwitegura umukino igihugu cye cya Portugal kizahuramo n’Ubuholandi mu mikino ya Euro Nations League,yatangarije UEFA.com ko imyitozo akora ndetse no guha agaciro akazi ke aribyo bitumye ageze ku myaka 34 ahagaze neza.

Yagize ati “Ndumva nkimeze neza nubwo mfite imyaka 34.Ikimfasha gukomeza kwitwara neza ni imyitozo n’amahame ngenderaho mu kazi.Ikintu cy’ingenzi n’umutwe w’umuntu,kumva ufite akanyabugabo ndetse wishimye ndetse no gukurikira inzira yanjye nk’umukinnyi.Ndumva ngifite byinshi byo gutanga.”

Ronaldo yavuze ko ahorana inyota yo kwitangira ikipe y’igihugu ndetse ngo igihe cyose yambaye umwenda wayo aba yumva agomba gutanga byinshi kurusha no mu ikipe ya Juventus akinira.

Ronaldo yavuze ko yizeye gutwara igikombe cya kabiri mu ikipe y’igihugu we na bagenzi be nubwo bazahura n’ikipe ikomeye y’Ubuholandi.

Ibitekerezo

  • Rwose RONALDO aracyafite imbaraga nyinshi zo gukina umupira.Ariko ejo azasaza ndetse apfe kimwe n’abandi bose.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape death.Impamvu twese dusaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
    Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka.

    in my life i love cr7

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa