Cristiano Ronaldo yatangaje myugariro wamugoye kurusha abandi
Yanditswe: Friday 25, May 2018
Kabuhariwe Cristiano Ronaldo umaze gutsinda ibitego birenga 500 mu mateka ye nk’umukinnyi wa ruhago,yatangaje ko myugariro wamugoye kurusha abandi ari Ashley Cole wakiniye Arsenal na Chelsea FC mbere y’uko yerekeza muri Amerika.
Uyu rutahizamu uri mu bitezwe ku munsi w’ejo ubwo Real Madrid izaba ihura na Liverpool ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League,yabwiye televiziyo ya El Chiringuito ko umusore Ashley Cole yamugoye cyane.
Ronaldo yari yakiriwe na El Chiringuito
Ubwo abanyamakuru b’iyi televiziyo bamubazaga ibibazo byinshi,bageze ku mukinnyi wamugoye abanza gutekereza cyane avuga ko ari Ashley cole wakinaga ku ruhande rw’ibumoso muri ba myugariro.
Ronaldo yahuye kenshi na Ashley Cole ubwo yakiniraga ikipe ya Manchester United cyane ko uyu musore yakiniye amakipe bahanganiraga ibikombe cyane,Chelsea na Arsenal.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *