skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yatangaje shampiyona yifuza gusorezamo umupira w’amaguru

Yanditswe: Monday 05, Nov 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Juventus Cristiano Ronaldo yatangaje ko yifuza kongera gukinana na Wayne Rooney bakinanye muri Manchester United mbere y’uko ayivamo yerekeza muri Real Madrid bituma benshi bemeza ko yifuza gusoreza umupira muri shampiyona ya MLS muri USA.

Sponsored Ad

Ronaldo yavuze ko yifuza kuzongera gukinana na Wayne Rooney kuri ubu ukinira ikipe ya DC United muri USA byatumye benshi bemeza ko uyu rutahizamu ashobora kuzava muri Juventus yerekeza muri Amerika.

Yagize ati “Rooney yabaye umukinnyi mwiza mu Bwongereza.Twakundaga kumwita Pit bull.Ndamukumbuye cyane ndetse ntawe uzi icyo ejo hazaza hahishe,dushobora kuzongera gukina mu ikipe imwe.

Rooney yakinannye na Cristiano Ronaldo muri Manchester United imyaka 5,begukana premier League 3 ndetse begukana UEFA Champions League.

Bimaze iminsi bivugwa ko David Beckham yifuza gusinyisha Cristiano Ronaldo ndetse agakura Rooney muri DC United bityo bashobora guhurira mu ikipe ya Inter Miami muri 2020.


Cristiano Ronaldo yifuza kongera gukinana na Rooney

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa